AMAFOTO – Rutahizamu akaba na Kapiteni wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara yongereye amasezerano y'imyaka ibiri #rwanda #RwOT

Written by

in

Rutahizamu wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara, yamaze kongera amasezerano y'imyaka ibiri muri iyi kipe, ibi bije nyuma yahoo uyu rutahizamu ari umwe mu bagize uruhare rukomeye mu bikombe bitandukanye iyi kipe yegukanye.

Mu butumwa ikipe ya APR FC yatangaje, yemeje ko uyu munya-Burkina Faso yashyize umukono ku masezerano mashya azamara imyaka ibiri. Ouattara yashimiye ubuyobozi bw'ikipe, abo bakinana, abafana ndetse n'abandi bose bagize umuryango wa APR FC ku ruhare bagize mu rugendo rwe.

Mu bihe bitandukanye amaze muri APR FC, Cheick Djibril Ouattara yagaragaje ubushobozi bwo gutsinda ibitego no gufasha ikipe ye kugera ku ntego zirimo kwegukana ibikombe.

Outtara yagize uruhare mu gufasha APR FC kwegukana ibikombe bibiri bya Shampiyona y'u Rwanda biheruka ndetse n'ibinfi bikombe bibiri by'Amahoro ndetse na Super Cup.

Uretse ibyo bikombe, Ouattara yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri APR FC muri shampiyona ebyiri ziheruka, ndetse anegukana igihembo cy'umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri CECAFA Kagame Cup.

Muri Mutarama 2025, ni bwo uyu mukinnyi ukomoka muri Burikina Faso yageze muri APR FC, asinya amasezerano y'imyaka ibiri ari kugana ku musozo.

Source : https://rushyashya.net/amafoto-rutahizamu-akaba-na-kapiteni-wa-apr-fc-cheick-djibril-ouattara-yongereye-amasezerano-yimyaka-ibiri/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *