Yakini yasohoye indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo #rwanda #RwOT

Written by

in

Korali Yakini yasohoye indirimbo nshya yise ‘Hamagara’ yakomotse kuri umwe mu baririmbyi bigendanye n’ibyo Imana yamukoreye.

Nk’uko bigarukwaho na Mwalimu, Mupenzi Niyonshuti akaba n’ushinzwe itangazamakuru, yavuze ko ubusanzwe ibitekerezo biba ari iby’abanditsi ariko kuri Hamagara harimo itandukaniro.

Ari “Akenshi ibitekerezo biba Ari iby’abanditsi ku giti cyabo ariko uri ‘Hamagara’ ni igitekerezo cy’umuririmbyi bisanzwe cyavuye mu gusenga, nyuma asubijwe n’Imana biba impamvu yo guhumuriza abandi arababwira ngo muhamagare mu ijuru hari lmana.”

“Wenda ibiyigize byagiye bivugwaho gato no muzindi ariko yo ivuga byimbitse ku bisubizo byavuye mu guhamagara lmana.”

Yanateguje Album bitiriye iyi ndirimbo izaba igizwe n’indirimbo 10, izaba iriho ubutumwa butandukanye.

Ati “Abantu bakunda Yakini icyo bakwitega ni uko Yakini ihari kandi ikomeje ivugabutumwa mu buryo butandukanye. Ibitaramo ikindi ni uko kuri iyi album izaba yitwa Hamagara nubundi iriho indirimbo 10 zose zamaze gutunganwa amajwi n’amashusho, ‘Hamagara’ ni iya gatatu, bivuze ngo haracyari indirimbo 7 batarumva.”

Yakini ikorera umurimo w’lmana kuri ADEPR Kicukiro ikaba yaratangiye ivuga butumwa mu ndirimbo mu mwaka 1992 aho ubu igizwe n’abaririmbyi 105 ariko kubera inshingano zitandukanye mu bitaramo hakunda kuboneka hagati ya 60 na 70.

Yakini yasohoye indirimbo nshya

Source : http://isimbi.rw/yakini-yasohoye-indirimbo-ishingiye-ku-nkuru-mpamo.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *