APR FC yatsinze Etincelles #rwanda #RwOT

Written by

in

Nyuma yo gusezererwa muri CAF Champions League, APR FC yakomeje Shampiyona itsinda Etincelles FC ibitego bibiri ku busa.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yari yakomeje hakinwa imikino y’umunsi wa karindwi aho habaye imikino itanu.

APR FC ikaba ari umukino wa kabiri yari ikinnye, ni nyuma yo gutsinda Marine FC. Indi yose yabaye ibirarare kubera yari mu mikino Nyafurika.

Etincelles FC ni yo yari yayakiriye i Rubavu, yaje kuhatsindirwa ibitego bibiri ku busa.

Igitego cya mbere cyabonetse mu minota y’inyongera y’igice cya mbere cyatsinzwe na William Togui Mel ku mupira yari Cheikh Djibril Ouattara yateye mu izamu umunyezamu akawukoraho maze ahita atsinda. Nshimiyimana Yunusu yayitsindiye igitego cya kabiri ku munota wa 68. Umukino warangiye ari bibiri ku busa.

Indi mikino yabaye, Al Hilal SC yatsinze Gasogi United bibiri ku busa, Musanze FC itsinda Amagaju FC 3-1, Etoile del’Est yanganyije na Gorilla FC 1-1. Al Merrikh SC yanganyije na Mukura VS kimwe kuri kimwe. Ejo Kiyovu Sports yatsinze Kigali FC 2-0.

Marine FC izakira Rayon Sports, Gicumbi FC yakire Sunrise FC mu gihe Police FC izakira Bugesera FC.

APR FC yatsinze Etincelles FC

Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yatsinze-etincelles.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *