Harerimana Elivase bakundaga kwitaga Nyawera, wari utuye mu Mudugudu wa Murambi, Akagari Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma, kuri uyu wa 31 Ukwakira 2026 yasanzwe mu nzu abamo yapfuye. Amakuru agera ku intyoza.com ni uko hakekwa ko yaba ariwe ubwe wiyahuye akoresheje Umuti yanyoye wica udukoko two mu myaka, uzwi nka Loketi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rukoma, Innocent Mandera yabwiye intyoza.com ko amakuru y'urupfu rwa Harerimana Elivase ari ukuri, ko hakekwa ko yiyahuje umuti wica udukoko two mu myaka uzwi ku izina rya Loketi kuko ari nayo mpumuro yawo basanze mu nzu, aho umurambo wari uri.
Gitifu Mandera, avuga ko nk'Ubuyobozi bamenye amakuru y'urupfu rwa Harerimana bayabwiwe n'abaturage ba hafi n'aho nyakwigendera yabaga. Avuga kandi ko bakibimenya batabaye n'inzego z'Umutekano zirimo Polisi na RIB, ko kandi ubwo umugore wa nyakwigendera yahageraga nubwo bari batakibana, yahageze Umurambo uhita ujyanwa ku bitaro bya Remera Rukoma, gukorerwa Isuzima( Autopsy).
Gitifu Mandera Innocent, akomeza asaba abaturage kwirinda amakimbirane ayo ariyo yose kuko nta cyiza cyayo, ko ahubwo abangamira Iterambere n'Imibereho myiza, ariko kandi akaba ashobora kuviramo abayafitanye kwicana cyangwa se bakiyahura bitewe n'Impamvu zitandukanye. Asaba kandi abaturage kujya batanga amakuru neza kandi ku gihe mu gihe hari aho bazi cyangwa bumviseho Amakimbirane.
Amakuru intyoza.com ifite kandi yemezwa n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rukoma ni uko uyu Nyakwigendera uri mu kigero cy'Imyaka 60 y'amavuko yashakanye byemewe n'amategeko na Bazarama Stephanie uri mu kigero cy'imyaka 44 y'amavuko.
Gukeka ko yiyahuye bituruka ku makimbirane yarasanzwe afitanye n'umugorewe, aho uyu yari yaramutaye, yarahukanye nyuma y'uko uyu mugabo we yari yaramubwiye ko azamwica, cyane ko yigeze kubigerageza amutera majagu iramuhusha, aribwo umugore yafahse icyemezo cyo kwahukana agakiza Amagara ye atwaye n'abana babiri.
Umurambo wa Nyakwigendera, wabonywe na Habihirwe Antoine w'umuturanyi we ubwo yari agiye kwahira ubwatsi bw'urubingo yahawe n'uyu Nyakwigendera. Ubwo yahageraga, yasuhuje yumva nta muntu wikirije, asunika urugi kuko rwari rwegetseho asanga aryamye mu cyumba cy'uruganiriro kuri matera akanuye amaso, ahita atabaza abantu bahageze basanga yashizemo umwuka.
Ubwo Inzego z'ibanze n'iz'Umutekano zahageraga, basanze ibimenyetso by'uko yanyoye Loketi, kuko yamunukagaho ndetse n'inzu yose. Byagaragaraga kandi ko yiyanduje mu buryo butandukanye. Ni mu gihe agacupa yaguriyemo Loketi yabanje kukajugunya mu bwiherero.
Théogène Munyaneza
The post Kamonyi-Rukoma: Uwigeze kugerageza kwica Umugore we yasanzwe yapfuye first appeared on Intyoza.
The post Kamonyi-Rukoma: Uwigeze kugerageza kwica Umugore we yasanzwe yapfuye appeared first on Intyoza.
Source : https://intyoza.com/2026/10/31/kamonyi-rukoma-uwigeze-kugerageza-kwica-umugore-we-yasanzwe-yapfuye/
Leave a Reply