Umwihariko w’Igitaramo cya New Melody kizitabirwa na Papi na Dorcas #rwanda #RwOT

Written by

in

New Melody Choir yavuze ko umwe mu mwihariko w’Igitaramo cyabo cya ‘Selah’ ari uko nyuma y’igihe kitaba ibintu bizaba ari bishya kugeza no ku baririmbyi.

Ni igitaramo kizaba tariki ya 8 Ugushyingo 2026 muri Camp Kigali aho kizitabirwa n’abarimo Papi Clever na Dorcas.

Nema Marie Jeanne, yavuze ko umwihariko w’iki gitaramo ari uko nyuma y’igihe kitaba, ubu ibintu bizaba ari bishya.

Ati “Imyaka ishize nta Selah ibaye ni myinshi, uwo ni umwihariko wa mbere, abantu bazaboneka muri Selah ni bashya, itsinda ryabaye rishya.”

“Umwana wavutse muri 2018 amaze gukura, itsinda ryarahindutse kandi abantu barushijeho kumenya Imana, abantu barushijeho gutera imbere mu miririmbire, byose bizaba ari byiza.”

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, yakomeje avuga ko imyiteguro uburyo barimo kuyikora bizeye ko bazatanga ibyishimo.

Ati “Imyiteguro turayikora kandi twatekereje ko uburyo turimo kubikoramo ari ibintu bizazana ibintu bishya byinshi abantu bazaza bazatahana ibintu byiza.”

Ikindi ni uko “Insanganyamatsiko ni nshya ntabwo twigeze tuyikoresha, iri muri Mariko 5:41.”

New Melody Choir igiye gukora igitaramo Selah kigiye kuba ku nshuro ya gatatu (Selah Concert III) ni mu gihe igiheruka cyabaye muri 2018.

New Melody Choir ibarizwa mu kigo cyitwa New Melody Industries, ikaba igizwe n’abaririmbyi baturuka mu matorero atandukanye ya Gikristo barimo ab’ibyamamare nka Neema Marie Jeanne, Josue Shimwa, Jado Sinza & Esther, Bosco Nshuti, Emelyne Penzi, n’abandi.

New Melody Choir yateguye igitaramo Selah

Source : http://isimbi.rw/umwihariko-w-igitaramo-cya-new-melody-kizitabirwa-na-papi-na-dorcas.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *