Ku nshuro ya mbere umuhanzikazi Bwiza Emerance yavuze ku bimaze iminsi bimuvugwaho ku mbuga nkoranyambaga bigendanye n’umusore witwa Abdul waba waramwambitse impeta, akamutangaho ibya mirenge bikarangira yisangiye umujyanama we Uhujimfura Jean Claude.
Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga inkuru zivuga kuri Bwiza Emerance, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko na Uhujimfura Jean Claude umuyobozi wa KIKAC Music irereberera inyungu ze mu muziki.
Ibi byaturitse nyuma y’uko tariki ya 23 Ukwakira 2026, Bwiza asezeranye na Uhujimfura Jean Claude imbere y’amategeko.
Hahise haza amafoto n’amashusho agaragaza Bwiza Emerance yagiranye ibihe byiza n’uwitwa Abdul bikekwa ko ari nawe wayashyize hanze.
Anagaragaza ko yamwambitse impeta, aho inkuru nyinshi zavugaga ko yamuhemukiye, gusa nta kintu yari yakabivuzeho.
Mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga, Bwiza Emerance hari uwamubajije ko yababwira kuri ibi bimaze iminsi bivugwa, yabasubije ko ahahise h’umuntu ari ahahise.
Ati “Ikintu cyonyine nabivugaho ni uko buri wese agira ahahise he, kandi ntabwo ari ho tuba mu by’uyu munsi. Iby’ahahise biguma mu hahise. Igihe cyiza nakabaye mvuga kuri ibyo ni igihe nakabaye ndi umukobwa, kandi ubu sindi we, narashatse.'
“Ibintu by’umuryango bigira uburyo biganirwamo. Bica mu muryango bya ngombwa ko hari ibijyanwa mu mategeko bikajyanwamo ariko umuryango ni uwo kubahwa.'
Source : http://isimbi.rw/bwa-mbere-bwiza-yavuze-kuri-abdul-bivugwa-ko-yamwambitse-impeta.html
Leave a Reply