Yabigarutseho mu kiganiro cyahuje abashoramari bato cyabaye mu cyumweru cyahariwe umushoramari ku Isi, World Investor Week 2026, cyari kigamije kongera ubumenyi ku bijyanye n'ishoramari no gushishikariza abantu kurushaho kwitabira Isoko ry'Imari n'Imigabane.
Rwabukumba yagaragaje ko iki kigo cyatangiranye n'ibigo bibiri gusa ariko uko imyaka yagiye ishira byagiye bizamuka aho kugeza ubu ku Isoko ry'Imari n'Imigabane hari ibigo 10.
Ati 'Uyu munsi ibigo dufite ku isoko ry'imari n'imigabane byazanye imigabane bigeze ku 10, impapuro mpeshamwenda z'abikorera zirenze 10, hakaba noneho n'izindi mpapuro mpeshamwenda zagiye ziza kuva isoko ryatangira, ibicuruzwa byagiye biza ku isoko bigeze ku 160 uyu munsi.'
Yakomeje agira ati 'Wareba agaciro k'ibicuruzwa biri ku isoko uyu munsi, ubwo ni kuvuga ibigo byiyandikishije, impapuro mpeshamwenda zihari, ubishyize hamwe bigeze kuri miliyari 6$, miliyari 4,5$ ni imigabane, mu gihe miliyari 1,5$ ari impapuro mpeshamwenda, bingana na 37% by'ubukungu bw'igihugu, imigabane yonyine ni 28% by'ubukungu bw'igihugu.'
Rwabukumba agaragaza ko kuba byonyine mu bigo 10 ari ho hava 37% by'ubukungu bw'igihugu bigaragaza ko byakomeza kwiyongera ibigo byinshi bizanye imigabane kuri iri soko.
Ati 'Hari ibigo byinshi mu Rwanda iyo ugiye mu Rugaga rw'Abikorera (PSF) bakubwira ko bafite ibigo birenga ibihumbi 100 mu Rwanda, Abanyarwanda ni miliyari 14, abakora ku ifaranga nibura ni miliyoni umunani ku kwezi, abo bantu bose bagaragaza ko inzira ikiri ndende, abe ari ukubizigamira, ari no ku bashoramari no ku bigo kuko ibigo 10 ku bigo ibihumbi 100 urumva ko harimo icyuho.'
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri RNIT, Ruziga Emmanuel Masantura, yagaragaje ko ikigamijwe atari uko ibigo byose biza ku isoko ry'imari n'imigabane ahubwo ari uko abantu bakeneye ayo mahirwe yo gushora no mu bindi bigo na bo bagira ayo mahirwe ndetse n'ibyo bigo na byo bikaba byabona uburyo bwo kubona amafaranga.
Ati 'Ugereranyije imibare yavuzwe ushobora kumva harimo icyuho ariko ntabwo bivuze ko ibigo byose bigomba kuba hano, oya, ahubwo turashishikariza ibindi kuba byaza kugira ngo n'abakeneye gushora mu bigo bito babona ayo mahirwe, ibyo bigo bikaba biri hano.'
Umujyanama mu Kigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane, CMA, James Ndahiro, yagaragaje ko abantu bakwiye kumva akamaro ko kwizigamira kuko ari byo bifasha igihugu kwigira.
Ati 'Iyo tuvuga ngo twigire tukabashishikariza kwizigamira bifasha igihugu mu bintu bibiri, icya mbere bituma cyihaza mu gukora ibyo gishaka mu bijyanye n'ubukungu noneho wa wundi ushaka ngo ukore ibyo ashaka kuko ari we ugutunze akabura inzira. Ikindi abacurizi bo mu gihugu bahora bavuga ngo banki zirabahenda, ni uko ubwizigame bukira hasi, tubuzamuye amafaranga akaba menshi banki zamanura amafaranga.'
Shami Rindiro Benigne, usoje amashuri yisumbuye, yagaragaje ko yatangiye kwizigama yiga mu mashuri abanza, abyigishijwe n'ababyeyi be, birakura kugeza ashinze umuryango wigisha abana b'abakobwa ibijyanye no kwizigama ndetse n'uburyo bwo kuyakoresha mu kubyara inyungu.
Yagaragaje ko ubu icyo ashyize imbere ari kwigisha urubyiruko rugenzi rwe kwiga kwizigamira ariko noneho binyuze mu bigo byizewe bibyara inyungu bikanafasha mu kubaka igihugu muri rusange.
Mu mwaka wa 2025 Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda ryakusanyije arenga miliyari 359 Frw.



Leave a Reply