Iki kigo cyiswe Rwamagana Social Reintegration Centre, cyafunguwe ku mugaragaro muri Nzeri 2025, giherereye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.
Kuri ubu kiri kwigishirizwamo abagororwa b'abagore 215 baba babura nibura amezi atandatu n'umwaka ngo batahe.
Mu myuga bigishirizwamo harimo gutunganya imisatsi n'ubwiza, ubudozi hakaba n'indi mirimo y'ubukorikori nko kuboha ibyibo, kuboha imipira y'ubudodo, amakanzu ndetse bakanigishwa ubuhinzi nko gutegura uturima tw'igikoni n'ubuhinzi bw'imboga.
Ku muntu wari usanzwe ari mu igororero iyo agejejwe muri iki kigo abona ko bitandukanye n'aho yari ari kuko igipangu cyaho ari kigufi, bemererwa gusurwa kandi bakamarana umwanya munini n'ababasuye.
Bemererwa uruhushya rwo gutaha bakajya gushyingura cyangwa bagataha ubukwe bwabereye mu miryango yabo, bahabwa kandi uruhushya ku buryo ushaka kugura ikintu runaka ajya ku muhanda kandi nta muntu umurinda bari kumwe.
Yangiriyeneza Joyce wo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo wafungiwe kwihesha ikintu cy'undi, yavuze ko yize ibijyanye no gutunganya ubwiza bw'abagore cyane cyane gukora inzara. Yavuze ko ari umwuga uzamufasha cyane nafungurwa.
Ati ' Mbere nakoraga akazi ko gucuruza imbuto binatuma ngongana n'amategeko. Nageze hano nihebye ariko RCS imfasha mu kwigarurira icyizere, byongeye niga umwuga mwiza kandi ukenewe ku isoko. Icyo nasaba ni uko turamutse turekuwe tukanahabwa ibikoresho byibanze byadufasha gutangira ubuzima neza.''
Uwineza Janviere wo mu Karere ka Ngororero wari wafungiwe urugomo avuga ko amaze amezi atatu yigishwa kudoda n'ubundi bumenyi butandukanye buzamufasha kwiteza imbere nasoza igihano cye.
Ati 'Nkora ibyaha nta kintu na kimwe nakoraga ariko aho mfungiwe narize, noneho biba akarusho kwigishwa umwuga wo kudoda nk'umuntu wabaga hanze nta kazi mfite intego zo gusohoka nkiteza imbere nkoresheje umwuga wo kudoda.''
Mukabugingo Louise w'imyaka 62 wo mu Karere ka Rwamagana wafungiwe ingengabitekerezo ya Jenoside, yavuze ko yishimira ko n'abakuze batibagiranye mu gushakirwa umwuga bigishwa.
Yavuze ko ari kwiga kuboha ibiseke akamenya gukora imipira n'udupfukantoki mu budodo kandi yumva yizeye ko bizamugirira umumaro nasohoka.
Ati 'Turasaba RCS ko yazanadufasha kujya tubona ibikoresho ku buryo umuntu uvuye hano yajya ahita atangira kwikorera agaca ukubiri n'ibyaha.''
Umuyobozi wa Rwamagana Social Reintegration Centre, SSUPT Oliver Nzayisenga, yavuze ko abagororwa barenga 150 ari bo bamaze gutaha nyuma yo kwigishwa imyuga itandukanye.
Ati 'Uretse iyi myuga hari n'amasomo RCS yabateguriye tubaha abigisha kubana neza n'abo basanze, tubigisha kwihangira imirimo kugira ngo bizabafashe kutongera kugongana n'amategeko.''
Rwamagana Social Reintegration Centre kuri ubu ibarizwamo abagororwa 215 b'abagore, hakaba hari no gutunganywa ikindi gice kizashyirwamo abagororwa b'abagabo.









Leave a Reply