Perezida Kagame yasubije abavuga ko u Rwanda ari agahugu gato kukwakira Formula1 #rwanda #RwOT

Written by

in

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko abatekereza ko u Rwanda ari agahugu gato katakwakira Formula One, icyo yababwira ari ukwicara bagatuza bakareba ibigiye kuba.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2026 mu muhango wo gutangaza kumugaragaro ko u Rwanda ruzakira Formula One African Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye 2030.

Perezida Kagame yakomoje kubavuga ko u Rwanda ari agahugu gato ku kwakira iri siganwa ry’amamadoka ryo ku rwego rw’Isi rya Formula One, yabasabye gutuza ubundi bakirebera ibigiye kuba.

Ati 'Nabwira abo bantu guhumeka, batuze ubundi bategereze ibigiye kuza. Icya mbere turi abantu, nk’abantu bo ku bindi bice by’Isi, nta kintu, nta gikorwa kiruta abantu. Turi igihugu gito ariko turi abantu. Formula One ni nini rwose ariko ntabwo Formula One ari yo ntego yonyine ubwayo, Formula One iri mu ishusho ngari u Rwanda rugomba gukora.'

Yakomeje avuga ko kwakira iri rushanwa atari u Rwanda gusa, ahubwo ari Umugabane ndetse anifuza ko n’ibindi bihugu byo muri Afurika byazaza bikitabira.

Ati 'Twateye imbere nk’igihugu, nk’abaturage ariko by’umwihariko no ku bw’iyi Formula One nka siporo muri Afurika. Ntabwo turimo kubireba nk’u Rwanda gusa. Turimo kubireba nk’u Rwamda ariko mu buryo bw’Umugabane kandi dufite intego zo kuzana abandi bavandimwe b’Abanyafurika kuza kwitabira. Ni Umunyarwanda, ni Umunyafurika, ni ikintu kinini twishimiye kwihuza nacyo.'

Formula One African Grand Prix ibaye isiganwa rya 24 ku ngengabihe ya Formula One yari isanzweho Grand Prix 23 ibera ku migabane itandukanye y’Isi. Iyo mu Rwanda ni yo yonyine izajya ibera muri Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko abavuga ko u Rwanda rutari ku rwego rwo kwakira Formula1 bazatungurwa

Source : http://isimbi.rw/perezida-kagame-yasubije-abavuga-ko-u-rwanda-ari-agahugu-gato-kukwakira.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *