African Grand Prix igiye kuba isiganwa rya 24 ku ngengabihe ya Formula One yari isanzweho Grand Prix 23 zibera ku migabane itandukanye y'Isi. Iyo mu Rwanda ni yo yonyine izajya ibera muri Afurika.
Ikibuga kizakinirwaho iyi mikino, kigiye gutangira kubakwa mu Bugesera hafi y'Ikibuga cy'Indege.
Kwemeza u Rwanda nk'igihugu kigiye kwakira African Grand Prix, byabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri, tariki 12 Ukwakira. Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi bakuru bari bitabiriye iki gikorwa.
Ni mu muhango wasinyiwemo amasezerano y'imyaka 10 yo kugarura ku Mugabane wa Afurika Shampiyona y'Isi y'amasiganwa y'imodoka ya Formula 1, ategurwa ku bufatanye n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Imikino y'Imodoka (FIA).
Ni intambwe ikomeye mu mateka ya Formula 1, kuko aya marushanwa agiye kongera kubera ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere kuva mu 1993.
Kugarura amasiganwa ya Formula 1 muri Afurika ni icyifuzo cyari kimaze igihe kirekire. Mu mpera za 2024, ni bwo Perezida Kagame yatanze kandidatire y'u Rwanda yo kwakira, Formula One.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kuba umufatanyabikorwa mwiza mu guteza imbere isiganwa ry'imodoka ku mugabane wa Afurika.
Ati 'Uyu munsi, nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda rumaze igihe rushyira imbaraga nyinshi mu myiteguro yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix mu ntangiriro z'imyaka ya 2030.'
Yakomeje agira ati 'U Rwanda rwishimiye kandi rufite amatsiko yo kugira uruhare muri uru rugendo ruzahindura uburyo Afurika ibonwa mu ruhando rwa siporo ku Isi.'
Stefano Domenicali, Umuyobozi Mukuru wa Formula 1, yavuze ko umunsi utari uwo gutangaza gusa ko hagiye kuba Grand Prix muri Afurika, 'ahubwo uyu munsi ni intangiriro y'igice gishya mu mateka ya Formula 1.”
Yavuze ko amarushanwa ya Formula 1 asanzwe abera mu bice bitandukanye cyane kandi hafite amateka akomeye ku Isi gusa mu gihe kirekire, 'hari umugabane umwe wari utarabona umwanya ukwiriye muri uru rugendo rwacu, uwo ni Afurika'.
Yavuze ko Afurika ari 'umugabane ukungahaye ku mateka, umuco, udushya, impano n'amahirwe menshi. Ni umugabane urangwa n'imbaraga, ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo ndetse n'ubushobozi butagira imipaka bwo gukomeza gutera imbere.'
'Tumaze imyaka myinshi tuvuga ko twifuza kugaruka muri Afurika, ariko buri gihe twashimangiraga ko tugomba kubikora mu buryo bukwiye, dufite icyerekezo gikwiye kandi dufatanyije n'umufatanyabikorwa ukwiriye. Uwo mufatanyabikorwa ni u Rwanda.'
Aya masezerano y'igihe kirekire ateganya ko isiganwa rya mbere rya Formula 1 mu Rwanda rizaba nyuma yo kurangiza kubaka ikibuga cyihariye cy'amasiganwa y'imodoka mu Karere ka Bugesera. Biteganyijwe ko iki kibuga kizaba cyuzuye mu ntangiriro za 2030.
Ni ikibuga kizubakwa hubahirijwe ibisabwa n'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Imikino y'Imodoka (FIA) ku bibuga byo ku rwego rwa mbere, bizwi nka FIA Grade 1, ari na rwo rwego rukenewe kugira ngo ikibuga cyemererwe kwakira amasiganwa ya Formula 1.
Uyu mushinga uri muri gahunda ngari iyobowe n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), igamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo, ibikorwaremezo n'ubucuruzi.
Ikibuga kizubakwa mu bilometero bigera kuri 40 mu majyepfo y'Umujyi wa Kigali, hafi y'ahari kubakwa Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali gishya mu Bugesera.
Imiterere yacyo izashingira ku miterere karemano y'aho kizubakwa, ku buryo imihanda izakoreshwa mu masiganwa izajya inyura ahantu hari ubutumburuke butandukanye.
Ibi bizatuma abapilote b'imodoka bahura n'imbogamizi zidasanzwe mu gihe cy'amasiganwa, ari na ko abakunzi b'uyu mukino bazaba bafite ahantu heza ho gukurikiranira uko imodoka zisiganwa.
Biteganyijwe ko kizajya cyakira andi marushanwa mpuzamahanga y'imodoka, ibirori bikomeye, inama n'ibikorwa by'imyidagaduro.
Ibi bizafasha gukurura ishoramari, guteza imbere ubucuruzi no kuzamura ubukungu bw'akarere mu gihe kirekire.
Aya masezerano asinywe nyuma y'imyaka myinshi y'ibiganiro n'ubufatanye, hagamijwe gushyiraho urufatiro rukomeye no kubona umufatanyabikorwa ukwiriye, kugira ngo hategurwe isiganwa rya Grand Prix riri ku rwego mpuzamahanga, rizagenda neza kandi rifite inyungu zirambye ku bisekuru bizaza.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Afurika byari byatanze kandidatire yo kwakira iri siganwa, mu bindi birimo Afurika y'Epfo. Rumaze igihe rushyira imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere siporo, ndetse rwakiriye amarushanwa akomeye arimo Shampiyona y'Isi y'Amagare, Shampiyona ya Basketball muri Afurika, BAL n'andi.
Rwakiriye kandi Inama y'Inteko rusange ya FIFA yo mu 2023 ndetse n'Inteko Rusange ya FIA n'umuhango wo gutanga ibihembo bya FIA byabaye mu 2024.
Isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, rizaterwa inkunga na Visit Rwanda, rifatwa nk'indi ntambwe ikomeye mu cyerekezo cy'u Rwanda cyo kuba igicumbi cya siporo, ubukerarugendo, udushya n'ubucuruzi kizwi ku rwego mpuzamahanga.
Ntabwo higeze hatangazwa amakuru arambuye ajyanye n'itariki isiganwa rya mbere rizaberaho, ibyiciro byo kubaka ikibuga cy'amasiganwa ndetse na gahunda y'ibikorwa bizajya biba mu mpera z'icyumweru cy'amarushanwa.

































Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-kwakira-f1-mu-2030
Leave a Reply