Equity Bank Rwanda Plc yiyemeje gushyira ibitekerezo by'abakiliya ku isonga mu kunoza serivisi ibaha – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni icyumweru cyatangiye ku wa 5 Ukwakira 2026, aho iyi banki yifatanyije n'abakiliya bayo bose mu kwizihiza icyumweru cyahariwe abakiliya.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda Plc, Eric Rutabana, yagaragaje ko abakiliya bafatwa nk'abanyamuryango ba banki kandi umunyamuryango wese agomba kunogerwa n'ibyo ahabwa.

Ati 'Ubusanzwe ntabwo twe tubita abakiliya ahubwo ni abanyamuryango kandi nk'uko tubizi abanyamuryango ni abantu b'ingenzi cyane bagomba kwitabwaho neza.'

Akomeza agaragaza ko iyo bitabaye kubwabo banki iba idahagaze uko ihagaze ubu.

Ati 'Iyi banki buriya ntabwo imaze imyaka myinshi mu Rwanda, imaze imyaka 15 gusa ariko iterambere ryayo kugeza uyu munsi ntiwamenya ko ari iryo muri iyo myaka gusa kandi byose tubikesha abanyamuryango bacu n'icyizere batugirira kuko bagenda bagakora ibyo babonye bakaza bakabidusangiza natwe tukabibabikira cyangwa tugafatanya kubyongera.'

Umuyobozi Ushinzwe Serivisi muri Equity Bank Rwanda Plc, Nyinawinkindi Liliose, yagaragaje ko muri iyi banki umukiliya ahora ku isonga ari yo mpamvu mu rwego rwo kurushaho kubitaho bashyizeho ukwezi kwahariwe kwita ku bakiliya aho kuba icyumweru kimwe.

Ati 'Twashyizeho ukwezi ko kwita ku bakiliya kwatangiye ku ya 1 Ukwakira uyu mwaka kugira ngo turusheho kumva ibitekerezo by'abakiliya bacu kuko ni bo dukorera. Twashyizeho uburyo butandukanye bwo kwakira ibyo bitekerezo yaba ku mashami yacu yose mu gihugu, ku mbuga nkoranyambaga hose twiteguye kwakira ibitekerezo byabo yaba ari kudushima cyangwa aho batunenga kugira ngo turusheho kunoza serivisi tubaha.'

Esdras Nsengimana yagaragaje ko atamaze igihe kinini akorana n'iyi banki ariko muri icyo gihe gito bakoranye neza.

Ati 'Maze imyaka itanu nkorana na Equity Bank kandi muri iyo myaka itanu maze gufatamo amafaranga inshuro eshatu kandi nkishyura neza nk'uko na bo baba bampaye serivisi nziza.'

Kubwimana we yagaragaje ko kuva yagera muri Equity Bank Rwanda Plc yanogewe na serivisi ahabwa ndetse kugeza ubu nta yindi banki bakorana kuko ibyo ashaka byose abibona muri Equity Bank.

Ati 'Mbere na mbere ni kubashimira ukuntu muduha serivisi nziza, kuko iyo muba mudakora neza ntabwo tuba turi hano kuko nk'uko mwabivuze iyi banki imaze imyaka mike hari izindi twakoranaga na zo mbere ariko twaje hano mutwakira neza muduha na serivisi nziza twishimira kuhaguma.'

Kugeza ubu Equity Bank Rwanda ifite amashami 36, Aba-Agents hafi 6.000, abacuruzi barenga 5.000 bakorana na yo mu kwakira ubwishyu, ibyuma 54 bibikuzwaho amafaranga (ATM) n'abakiliya barenga miliyoni 1,7. Iyi miyoboro iyifasha gushyigikira iterambere ry'ubucuruzi no kongerera abaturage ubushobozi.

Abakiliya bari ku mashami ya Equity Bank Rwanda Plc bagenewe impano

Equity Bank Rwanda Plc yasangiye n’abakiliya bayo mu rwego rwo kwizihiza Icyumweru cyabahariwe

Umuyobozi ushinzwe serivisi muri Equity Bank Rwanda Plc, Nyinawinkindi Liliose, yagaragaje ko umukiliya ahora ku isonga muri iyi banki

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda PLC, Eric Rutabana, yashimiye abakiliya bakomeza gukorana n’iyi banki

Abakozi ba Equity Bank Rwanda biyemeje gukomeza guha serivisi nziza ababagana

Equity Bank Rwanda Plc yatangiye Icyumweru cyahariwe Abakiliya yiyemeza gukoresha ibiterezo byabo kunoza serivisi bahabwa


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-plc-yiyemeje-gushyira-ibitekerezo-by-abakiliya-ku-isonga-mu

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *