Iyo wambaye iri bendera, ibintu birahinduka – Biramahire Abeddy #rwanda #RwOT

Written by

in

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda na Al-Batin Football Club yo muri Saudi Arabia, Biramahire Abeddy yavuze ko kimwe mu bintu bibafasha ari uko iyo wambaye umwambaro uriho ibindera uba wumva ugomba kwitangira igihugu cyawe.

Ibi yabigarutseho nyuma y’umukino wa gicuti baraye banganyijemo na Kenya ubusa ku busa kuri Stade Amahoro.

Wabaye umukino wa gatanu Amavubi adatsindwa kuko ine iheruka yose barayitsinze. Harimo ibiri ya FIFA Series ndetse n’ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

Abeddy, yavuze ko kwambara ibendera bituma wumva ko ugomba kwitangira igihugu cyawe.

Ati “Iyo wambaye iri bendera uba ugomba kwitangira igihugu cyawe, igihugu cy’ababyeyi, igihugu cy’abavandimwe.”

Yakomeje avuga ko hashize imyaka myinshi batajya mu Gikombe cya Afurika ariko ubu intero mu bakinnyi ari ukujyayo.

Ati “Hashize igihe kinini tutajya mu Gikombe cya Afurika, umwuka duhumeka nk’abakinnyi twumva ko dushoboye, turabura amanota 4 rero tugomba kurwana kugeza tuyabonye.”

Biramahire Abeddy watsinze ibitego bibiri muri iyo mikino itanu iheruka, ubu ni umukinnyi mushya wa Al-Batin Football Club yo muri Saudi Arabia mu cyiciro cya gatatu.

Biramahire Abeddy yavuze iyo wambaye umwambaro w’Igihugu uba ugomba kukitangira

Source : http://isimbi.rw/iyo-wambaye-iri-bendera-ibintu-birahinduka-biramahire-abeddy.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *