Kayonza: Hakenewe intebe zirenga 2.200 n'ibyumba by'amashuri 143 mu kugabanya ubucucike – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi byagarutsweho ku wa Mbere, tariki ya 5 Ukwakira 2026, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Umwarimu. Ku rwego rw'Akarere ka Kayonza, uyu munsi wizihirijwe mu Murenge wa Rukara.

Bamwe mu barimu baganiriye na IGIHE bavuze ko mu bibazo bikibangamiye uburezi kandi bikwiye kwitabwaho harimo ubucucike mu byumba by'amashuri, intebe nke zituma abanyeshuri bicarana ari benshi, ndetse n'amashuri amwe ataragerwaho n'amashanyarazi n'amazi.

Mukamutara Eugenie, umaze imyaka 33 mu burezi, yashimiye Leta y'u Rwanda ku ntambwe imaze guterwa mu burezi no mu mibereho y'abarimu. Yavuze ko mu 1994 no mu 1995 hari igihe bigishaga bagahembwa ibiribwa n'amavuta yo guteka, mu gihe kuri ubu umwarimu wigisha mu mashuri abanza ashobora guhabwa inguzanyo irenga miliyoni 2 Frw.

Mukamutara yakomeje agaragaza zimwe mu mbogamizi zikwiye kwitabwaho, ati 'Ubucucike buracyahari mu mashuri kubera ibyumba bike, turacyafite ikibazo cy'intebe mu mashuri ibituma abana bicarana ari benshi. Ibyo kimwe n'ibindi byinshi bikemuwe twagira uburezi bwiza.''

Ngarambe Gervais, umaze imyaka 36 yigisha, yavuze ko kuba umwarimu ari umuhamagaro usaba kwihangana. Yavuze ko kimwe mu bimushimisha ari ukubona umuntu yigishije akiri umwana amaze gukura, akagera aho amusanze ari gutanga serivisi akeneye.

Mu mbogamizi abona Leta ikwiye kwitaho, Ngarambe yavuze ko hakiri ikibazo cy'ibitabo bidahagije, ubucucike mu mashuri ndetse n'intebe nke. Yasabye ko ibyo bibazo byakemurwa kugira ngo abanyeshuri barusheho kwiga neza.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko Akarere kari gakeneye ibyumba by'amashuri 196, muri byo 43 bikaba byaratangiye kubakwa.

Ku ntebe, yavuze ko izigera kuri 2.900 zari zikenewe, ariko 642 zikaba zimaze kuboneka, bityo hakaba hakibura 2.258.

Yijeje abarimu ko ubuyobozi buzakomeza gushakisha amikoro kugira ngo ibyo bibazo bikemuke.

Ati 'Iyo ugiye kureba mu by'ukuri turacyafite ubucucike aho ubona ko nibura ishuri rikwiye kuba ririmo abana 46 usanga barenze. Ikirimo gukorwa ni uko hubakwa ibyumba kandi uko cyubatswe kijyana n'intebe, muri uyu mwaka turimo kubaka ibyumba 43 ariko turacyakeneye ibirenga 100 kandi bigomba kuboneka mu mwaka utaha.''

Meya Hategekimana yijeje abarimu ko ubuyobozi buzakomeza gushakira umuti n'ibindi bibazo, birimo amashuri amwe ataragerwaho n'amashanyarazi n'amazi, kugira ngo abarimu bakorere ahantu habafasha gutanga uburezi bufite ireme.

Akarere ka Kayonza gafite amashuri 186, arimo 120 ya Leta. Gafite kandi abarimu 4.002 barimo 3.802 bigisha mu mashuri asanzwe, mu gihe abandi bigisha mu mashuri ya tekinike, imyuga n'ubumenyingiro.

Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred yijeje abarimu ko bimwe mu bibazo bamugejejeho bazafatanya mu kubikemura

Mukamutara yasabye ko ibyumba by'amashuri byakongerwa mu kugabanya ubucucike

Ngarambe umaze imyaka 36 yigisha, yavuze ko hakenewe gukemurwa ikibazo cy'intebe nke mu mashuri


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-hakenewe-intebe-zirenga-2-200-n-ibyumba-143-by-amashuri-kugira-ngo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *