Uyu munsi wizihirijwe muri buri murenge aho abarimu bagiye bahurira ahantu hamwe bagafatanya kuwizihiza bishimira ibyo bagezeho ndetse banareba ibyo bashyiramo imbaraga kugira ngo bakomeze gutanga uburere bwuzuye ku banyeshuri.
Nubwo hari byinshi abarimu bishimira, hari ibyo bagaragaje ko bikibabangamiye mu mibereho yabo ya buri munsi haba mu kazi no mu buzima busanzwe. Muri ibyo harimo ikibazo cyo gusabwa abagusinyira mu gihe ugiye kwaka inguzanyo muri Koperative Umwarimu Sacco, kutagira mudasobwa kandi basabwa kwifashisha ikoranabuhanga ndetse no kuba abenshi muri bo bagikorera kure y'ingo zabo.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE bashimiye Leta ku mpinduka zitandukanye ikomeje gukora mu burezi harimo korohereza abarimu kwiga, kongera amahugurwa ku bijyanye n'ururimi rw'Icyongereza n'ibindi byinshi.
Banagaragaje kandi bimwe mu byo Leta yashyiraho umwotso kugira ngo uburezi burusheho kugenda neza.
Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa Akumunigo, Niyimurora Marie Louise, yavuze ko bashimira Leta ku gaciro yahaye uburezi muri iki gihe aho mu byo yakoze harimo kongera imbaraga mu gutanga uburere ku bana babaga barigize ibyigenge ku mashuri.
Niyimurora yavuze ko mu bibazo bikiri mu burezi hari icy'ibikoresho bike by'ikoranabuhanga nka mudasobwa aho usanga abarimu basabwa kwifashisha ikoranabuhanga mu burezi nyamara nta mudasobwa bafite.
Yongeyeho ati 'Ikindi cya kabiri kibangamiye abarezi ni ikijyanye no gusaba inguzanyo muri Koperative Umwalimu Sacco, hari uburyo iyo umwarimu ashaka gusaba inguzanyo ashakamo abandi barimu bamusinyira. Iyo habaye ikibazo akava mu kazi bigira ingaruka kuri ba bandi bamusinyiye, twumva byaba byiza umwarimu yatse inguzanyo ku giti cye, akanayishyura ku giti cye bidasabye ko abandi bamusinyira.''
Niyimurora yasabye ko kandi hanashyirwa imbaraga mu gutanga 'mutation', abarimu bakoroherezwa gukorera hafi y'ingo zabo kuko byatuma batanga umusaruro urenzeho.
Byiringiro Anastase wigisha kuri Centre Scolaire Charles Lwanga i Nyamirambo, na we avuga ko umunsi wa mwarimu usanze hari byinshi Leta yagiye ikora byiza bituma umwarimu yoroherezwa mu kazi birimo kongera amahugurwa bahabwa no kongera umushahara.
Mu mbogamizi yavuze zugarije uburezi harimo uruhare rw'ababyeyi batari babasha kumenya inshingano zabo. Yavuze ko umwarimu asigaye yigisha abana kugera no ku myitwarire y'ibanze yakabaye itangwa n'ababyeyi, agasaba ko Leta yashyira imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo buri mubyeyi agire uruhare mu burere bw'umwana we.
Ati 'Ikindi, nibafashe abarimu ku bijyanye n'ikoreshwa ry'Ubwenge Buhangano (AI), haramutse habayeho amahugurwa menshi ku barimu byatuma imbogamizi duhura na zo zigabanuka.''
Habyarimana Stella yavuze ko yishimira nkunganire Leta yazanye mu mashuri, aho abana bose basigaye bafatira amafunguro ku mashuri yabo bikabafasha mu gukuraho inzara yatumaga bamwe batabasha gukurikira amasomo neza.
Ku bijyanye n'imbogamizi zikigaragara mu burezi, yavuze ko gukoresha ikoranabuhanga bikiri imbogamizi ku barimu benshi kuko hakiri abadafite mudasobwa ku buryo no kuyigurira ari ikibazo, agasaba ko habaho uburyo buri mwarimu yafashwa kubona mudasobwa ndetse bakanongererwa amahugurwa ku gukoresha ikoranabuhanga.
Nsengiyumva Sixte uyobora ishuri rya EPADER riherereye i Nyamirambo, we yavuze ko bimwe mu bibazo bikeneye umwotso harimo ibijyanye n'ubucucike mu mashuri ndetse n'ibijyanye n'ababyeyi baharira uburere abarimu ku bana babo.
Ati 'Ababyeyi benshi bihugiyeho, bari gushaka amafaranga ntibite ku bana babo, ugasanga kandi hari amakimbirane menshi mu miryango bigatuma ibyo byose bisenya uburezi. Ibindi bibazo bihari ni ibijyanye no kubona inguzanyo ku mwarimu, bisaba gusinyirwa n'abandi barimu rimwe na rimwe bikagorana. Hari igihe usanga abo mukorana barasinyiye abandi ugatakaza umwanya munini ujya gushaka abagusinyira, twumva bikwiriye gucika.''
Nsengiyumva yavuze ko hari ikindi kibazo cy'abarimu benshi usanga bakorera kure y'imiryango yabo, ibituma batunga ingo ebyiri. Yasabye Leta kubafasha gushyiraho uburyo bwatuma umwarimu yigisha hafi y'urugo rwe kugira ngo bimufashe kwirinda gutunga ingo ebyiri no gutegura neza amasomo ari hafi y'umuryango we.
Ngendahakunze Wellars umaze imyaka 25 mu burezi, yavuze ko ikibazo abarimu benshi bafite muri iki gihe ari ikijyanye no guhabwa inguzanyo muri Koperative Umwalimu Sacco. Yashimangiye ko bitumvikana uburyo ikigo wigishaho kiguha ibaruwa yemeza ko uri umwarimu, wayijyanayo bakagusaba kujya gushaka abandi barimu bagusinyira kugira ngo uhabwe amafaranga uzishyura ariho n'inyungu.








Leave a Reply