Abagororwa 526 bakoze Jenoside batangiye amahugurwa azabafasha gusubira mu miryango – #rwanda #RwOT

Written by

in

Aya mahugurwa yatangiye ku wa 5 Ukwakira 2026, akaba ateganyijwe kurangira ku wa 31 Ukuboza 2026. Yitabiriwe n'abagororwa baturutse mu magororero 17, aho kimwe cya kabiri cyabo bamaze imyaka isaga 30 bafunzwe.

Ni icyiciro cya 10 cy'iyi gahunda ya Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, ishyirwa mu bikorwa ku bufatanye n'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, ndetse n'abandi bafatanyabikorwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Ishami ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa muri MINUBUMWE, Kayumba Alice Uwera, yavuze ko iyi gahunda igamije gufasha abarangiza ibihano gusubira mu miryango biteguye kubana neza n'abandi no kwirinda ibikorwa byahungabanya ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda.

Uwera yavuze ko kurangiza igihano bidahita bisobanura ko ibibazo byose umuntu yari afite birangiye, kuko bamwe bashobora gusubira mu miryango bafite imbogamizi zirimo ipfunwe n'ikimwaro, kwiheza, kubura icyizere ndetse n'imibanire mibi n'imiryango yabo cyangwa iy'abo bahemukiye.

Yagaragaje ko hari n'abashobora gukomeza kugira ingengabitekerezo ya Jenoside, kwanga kuvugisha ukuri ku byaha bakoze, kwinangira gusaba imbabazi cyangwa kutagaragaza aho imibiri y'abishwe yashyizwe kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Ati 'Ni muri urwo rwego abitabiriye aya mahugurwa bigishwa amateka y'igihugu, ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi, uruhare rwabo mu kubaka Ubumwe n'Ubudaheranwa ndetse n'uko bashobora kugira uruhare mu iterambere ry'imiryango yabo n'igihugu.'

Amahugurwa agamije kandi kubafasha gusobanukirwa inshingano zabo nyuma yo gufungurwa, kumenya uko bakwiriye kwakira impinduka bazasanga mu miryango no kongera kubaka icyizere.

MINUBUMWE ivuga ko bamwe bashobora guhura n'ibibazo by'imibanire, ubukene, amakimbirane ashingiye ku mitungo n'urubyaro cyangwa kutongera kugira imibanire n'imiryango yabo nk'uko byari bimeze mbere yo gufungwa.

Ni yo mpamvu abitabiriye aya mahugurwa basabwa gutangira kwitegura hakiri kare, bakumva ko kurangiza igihano ari intangiriro y'ubundi buzima bubasaba kugira inshingano no kongera kwiyubakira icyizere mu muryango.

Uwera yasabye abagiye kurangiza ibihano kubakira ku ihame ry'ubunyarwanda, bakabana neza n'imiryango yabo, abaturanyi ndetse n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati 'Muzite cyane ku kubakira ku ihame ry'ubunyarwanda no kubana neza n'abo musanze: imiryango yanyu, abaturanyi n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mukirinda isubiracyaha cyane cyane ivangura n'amacakubiri, ingengabitekerezo ya Jenoside, muzarangwe n'ukuri no kurera neza ababyiruka mutabatoza urwango.'

Yabasabye kandi kwakira impinduka bazasanga mu miryango yabo no kugira uruhare mu bikorwa biganisha ku kwiteza imbere no kubana neza n'abandi.

Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, Theos Badege, yasabye abagenerwabikorwa b'aya mahugurwa kuzayakurikira neza, bakazirikana ko bageze mu gihe cyo kwitegura kuva mu igororero bagasubira mu muryango.

Ati 'Iyi gahunda ya Leta ishyirwa mu bikorwa na MINUBUMWE tuyifata nk'inyunganizi. Yego bagiye gufata amahugurwa yihariye ariko umunsi ku munsi bagiye baganirizwa. Turagira ngo rero dusabe abagenerwa aya mahugurwa bazatege amatwi, bamenye ko bari hagati y'Igororero n'umiryango bagiye kwinjiramo.'

Badege yabasabye kuzagera mu miryango biteguye gutanga umusanzu wabo no kugaragaza impinduka mu myitwarire yabo.

Ati 'Muzinjira mu muryango nyarwanda, ntitwifuza kubabona kandi mu bitabo byacu. Mutangire mwitegure gutanga byinshi kugira ngo babone ko mwahindutse, mwitandukanye n'ikintu cyose cyatuma mwongera kwinjira mu muryango w'Igororero. Nta zina na rimwe dufite aha rizongera kugaruka mu bitabo byacu. Rwose nubwo twabanye igihe kirekire, ariko ntimuzagaruke.'

MINUBUMWE ivuga ko gutegura abarangiza ibihano bigomba kujyana no gutegura imiryango bagiye gusubiramo, kugira ngo habeho imibanire myiza, ubwumvikane n'umutekano.

Kugeza ku cyiciro cya cyenda cyasojwe muri Nzeri 2026, abagororwa 2.103 bari bamaze guhugurwa muri iyi gahunda. Iki cyiciro cya 10 nikirangira, umubare w'abazaba bamaze kuyanyuramo uzagera kuri 2.629.

Abagororwa 526 bakoze Jenoside batangiye amahugurwa azabafasha gusubira mu miryango

Komiseri Mukuru Wungirije wa RCS, Theos Badege, yasabye abagenerwabikorwa b'aya mahugurwa kuzayakurikira neza


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagororwa-526-bakoze-jenoside-batangiye-amahugurwa-azabafasha-gusubira-mu

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *