Mu nyandiko ya Meteo Rwanda ku miterere y'ibihe yasohotse ku wa 5 Ukwakira 2026, iki kigo cyagaragaje ko muri uku kwezi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 90 na 300, ikazaba iri hejuru y'impuzandengo y'isanzwe igwa mu Ukwakira.
Meteo Rwanda yatangaje kandi ko ubushyuhe bwo hejuru ku manywa buteganyijwe kuba buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 31, mu gihe ubwo nijoro buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi icyenda na 19.
Muri uku kwezi kandi hateganyijwe umuyaga uringaniye ushobora rimwe na rimwe kuba mwinshi, ufite umuvuduko uri hagati ya metero enye na 14 ku isegonda.
Imvura nyinshi iteganyijwe mu Ukwakira izatuma ubuhehere bw'ubutaka bwiyongera ahenshi mu gihugu. Meteo Rwanda igaragaza ko ibi bizagira uruhare rwiza mu bikorwa by'ubuhinzi byo mu gihembwe cy'ihinga A 2027, ndetse bikazatuma n'amazi yiyongera muri rusange.
Iki kigo cyatangaje ko ubuhehere bw'ubutaka bwari bwaragabanutse mu bice bimwe na bimwe by'igihugu muri Nzeri 2026, bitewe n'imvura nke yabonetse muri uko kwezi, ariko bikaba biteganyijwe ko buziyongera mu Ukwakira bitewe n'imvura izagwa.
Nzeri yaranzwe n'imvura nke
Meteo Rwanda yagaragaje ko muri Nzeri 2026, imvura yaguye mu bice byinshi by'igihugu yari munsi y'impuzandengo y'isanzwe igwa muri uko kwezi.
Mu bipimo 44 byifashishijwe mu gusesengura imvura yaguye, 40 byagaragaje imvura iri munsi y'impuzandengo, mu gihe ibipimo bine gusa ari byo byagaragaje imvura nyinshi kurusha isanzwe iboneka muri Nzeri.
Imvura yaguye muri Nzeri yari hagati ya milimetero 1,2 na 124,6. Imvura nyinshi kurusha ahandi yapimiwe i Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke, ingana na milimetero 124,6, mu gihe nke cyane yapimiwe i Nyamata mu Karere ka Bugesera, ingana na milimetero 1,2.
Mu Mujyi wa Kigali, ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali hapimwe imvura ingana na milimetero 38,1, naho ku bupimiro bwa Gitega mu Karere ka Nyarugenge hapimwa milimetero 47,1.
Meteo Rwanda yavuze ko imvura nke yo muri Nzeri yagize ingaruka ku mirimo yo gutegura imirima no gutera imyaka mu gihembwe cy'ihinga A 2027, ndetse igira ingaruka ku bworozi bitewe n'igabanuka ry'ubwatsi n'amazi.
Ku rundi ruhande, imvura iteganyijwe mu Ukwakira izafasha kongera ubuhehere bw'ubutaka n'amazi, bityo igire uruhare rwiza mu buhinzi n'ubworozi, by'umwihariko mu mirimo yo gutera ibihingwa.
Meteo Rwanda yasabye abaturage gukomeza gukurikira amavugurura y'iteganyagihe atangwa mu byiciro bitandukanye, birimo iritangwa buri nyuma y'amasaha atandatu, irya buri munsi, iry'iminsi itanu, iry'iminsi irindwi n'iry'iminsi 10.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-ukwakira-hazaboneka-imvura-iruta-isanzwe-igwa
Leave a Reply