Umuyobozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga muri RTDA, Gihozo Mivugo Frank, yabitangarije mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA.
Yavuze ko binyuze mu mushinga wa Kigali Urban Transport Improvement (KUTI), ayo masangano atatu ari yo azibandwaho mu cyiciro cya mbere, kuko ari mu hakunze kugaragara umuvundo ukabije w'ibinyabiziga muri Kigali.
Yagize ati “Mu cyiciro cya mbere tuzahera kuri Chez Lando, Gishushu na Sonatube. Rwiyemezamirimo ari hafi kuboneka, azabanza akore imbata (design), kandi turateganya ko mu kwa Mbere ishobora kuboneka noneho tugatangira imirimo yo kubaka”.
Gihozo yasobanuye ko aya masangano azavugururwa ku buryo imodoka zijya mu byerekezo bitandukanye zitazongera guhurira zose ahantu hamwe.
Hazubakwa imihanda inyura hejuru ndetse n'inyura munsi y'indi, kugira ngo ibinyabiziga bikomeze urugendo bitabaye ngombwa ko bihagarara mu masangano.
Ati “Ku Gishushu niho tuzubaka umuhanda uca hejuru naho kwa Lando na Sonatube ho hazubakwa imihanda ica hasi”.
Biteganyijwe ko nyuma yo kurangiza icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga, hazakurikiraho kuvugurura andi masangano arimo aya Gisozi na Rwandex.
Imirimo yo kuvugurura amasangano ya Gishushu, Chez Lando na Sonatube ishobora gutwara agera kuri miliyari 145 Frw.


Leave a Reply