Ni gahunda yatangijwe mu Rwanda kuri uyu wa 30 Nzeri 2026.
Abakora imyuga itandukanye bavuga ko bagorwa cyane no kubona imirimo mu mahanga ndetse no mu bigo mpuzamahanga bikorera mu Rwanda, bitewe n'uko nta cyemeza ko bazi gukora iyo mirimo, hamwe n'abiyitirira ibyo bakora kandi batabishoboye.
RTB yatangije gahunda yo gushyiraho ibizamini mpuzamahanga 'Trade Test' birimo ibyo kuvuga n'ibyo gushyira mu ngiro, abafite ubumenyi ku myuga n'ubumenyingiro babitsinda ku rwego rwo hejuru bagahabwa impamyabushobozi ibemerera gukora ku ruhando mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi yavuze ko Abanyarwanda bafite ubumenyi bwihariye mu myuga itandukanye ariko batabifitiye impamyabushobozi ari bo bakoreshwa ibyo bizamini.
Ati ' Tureba Abanyarwanda bafite ubumenyi bwihariye mu myuga itandukanye ariko badafite impamyabushobozi tukabakoresha ikizami gitangwa ku ruhando mpuzamahanga cyerekana koko ko uwo mwuga awukora ku buryo bwujuje igipimo mpuzamahanga, hanyuma bagahabwa impamyabushobozi'
Mu kizamini cyatanzwe, cyateguwe n'Ikigo cy'Ikoranabuhanga muri Afurika y'Epfo, BluLever, gikorwa n'abakora ibijyanye n'amazi 20, hatsinda 11 ari na bo bahawe impamyabushobozi.
Jean Baptiste Musabyimana wari usanzwe uri mu rugaga rw'abakora ibijyanye n'amazi, wahawe impamyabushobozi ndetse akanahabwa igihembo nk'uwahize abandi mu mitsindire, yavuze ko iyi gahunda ishyiraho umucyo ku bakora ibijyanye n'amazi' babifitiye ubumenyi n'ababyiyitirira
Ati 'Iyi gahunda ije gukemura ikintu gikomeye no mu rugaga rwa ba kanyamigezi duhora twibaza, cy'abantu biyitirira uyu murimo. Umuntu arabyuka mu gitondo yamenya gufata imfunguzo z'amazi akavuga ko yabaye kanyamigezi. Nyamara hari inzego atagomba gutaruka ngo abe kanyamigezi wuzuye.'
Uwamahoro Eugenie usanzwe ari umwarimu, yavuze ko iyi gahunda igiye gutuma yigisha ibintu azi neza, kandi akavuga ko ubu bagiye gukora ibintu byujuje ubuziranenge bwemewe ku ruhando mpuzamahanga.
Ati ' Biba byiza kwigisha ibintu uzi kandi unakora. Ubu nzajya mbigisha mbaha n'ingero z'ibintu nzi neza ko ari byo bizima… hari ababikora batabizi neza ugasanga bakoze ibintu bitajyanye n'ibyo turi kugenderaho ubu. Ariko ubu tugiye kujya dukora ibintu tubizi ko n'ahandi ari ko bikorwa.'
Eng. Umukunzi yavuze ko iki gikorwa kizakomeza mu gihe kitarenze amezi atatu, kigakomereza no mu yandi mashami ya Tekinike, Imyuga n'Ubumenyingiro.







Leave a Reply