Minisitiri Dr. Bizimana yihanganishije umuryango wa Dafroza Gauthier witabye Imana – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko inkuru y'urupfu rwa Dafroza Gauthier yababaje cyane Abanyarwanda n'abanyamahanga bazi ubutwari bwe.

Yashimangiye ko mu izina rya Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), yihanganishije umugabo we Alain Gauthier, abana be, umuryango we mugari n'abagize Ishyirahamwe CPCR.

Yagaragaje ko Dafroza Gauthier n'umugabo we Alain Gauthier batasiganaga mu rugamba rwo guharanira ubutabera. Yanavuze ko abagize CPCR bahuriye ku ishyaka ryo kwanga ko abakoze Jenoside bahungiye mu Bufaransa bacikira kubazwa ubwicanyi bakoze.

Minisitiri Dr. Bizimana yanakomeje abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi Dafroza yafashije kubona imbaraga zo kugeza mu butabera ababarimburiye imiryango.

Yavuze ko bamwe mu bakurikiranywe bamaze gukatirwa n'inkiko zo mu Bufaransa ku byaha bakoze, kandi ko abagejejwe mu nkiko bose bahamwe n'ibyaha.

Yagize ati 'Guharanira ubutabera ngo icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi gihanwe ni ikamba ry'ibyishimo.'

Mu gushima uruhare rwa Dafroza, Minisitiri Bizimana yavuze ko azahora yibukirwa ku murage ukomeye wo guharanira ukuri, ubutabera n'umucyo, abikora mu bwitange budacogora.

Yashimangiye ko urugamba rwe ruzahoraho, aruhuza n'uko icyaha cya Jenoside yaharaniye gukurikirana abagikoze kidasaza.

Dafroza Gauthier yavukiye muri Perefegitura ya Butare mu 1954. Yamenyanye na Alain Gauthier ubwo Alain yari umwarimu mu Rwanda, bashyingirwa mu Bufaransa. Babyaranye abana batatu.

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ubwo Dafroza yari mu Bufaransa. Yamusigiye igikomere kuko yiciwemo abantu bagera kuri 80 bo mu muryango we.

Aya mateka ashaririye yabaye imbarutso y'ubufatanye bwa Dafroza na Alain bwo gutangira gushakira ubutabera abazize Jenoside mu 1996, mu 2001 bashinga umuryango uharanira kugeza mu butabera abagize uruhare muri Jenoside, CPCR.

Umurimo wa CPCR wari ugushakisha amakuru y'ahantu abakoze Jenoside bihishe mu Bufaransa, bagakusanya ibimenyetso n'ubuhamya ku byaha byakozwe, hanyuma byamara kuzura bagasaba ubutabera gukora iperereza.

Mu bakurikiranywe babigizemo uruhare harimo Octavien Ngenzi, Tito Barahira, Dr. Sosthène Munyemana, Dr. Eugène Rwamucyo, Philippe Hategekimana alias Philippe Manier alias Biguma, Laurent Serubuga na Pascal Simbikangwa.

Ni bo bakurikiranye dosiye y'umugore wa Habyarimana Juvénal, Agathe Kanziga, ku ruhare yagize mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside mu minsi ya mbere yayo, nubwo iperereza yakozweho ryagiye rihagarara.

Ubwitange bwa Dafroza na Alain Gauthier bwatumye ku wa 18 Ugushyingo 2017, Perezida Paul Kagame abambika Impeta y'Igihango ihabwa ababaye indashyikirwa mu bikorwa byo guteza imbere ubufatanye bw'ibihugu.

Dafroza Gauthier yagize uruhare mu guharanira mu gutuma abajenosideri bahungiye mu Bufaransa bakurikiranwa ku byaha bakoze


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-bizimana-yihanganishije-umuryango-wa-dafroza-gauthier-witabye

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *