Ayinjira yavuye kuri miliyoni 2 Frw agera kuri miliyoni 32 Frw: Iterambere ry'urusenda i Bugesera – #rwanda #RwOT

Written by

in

CDAT ni unushinga w'imyaka itanu watangijwe n'Ikigo cy'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) mu 2022 ugamije guteza imbere abahinzi n'aborozi.

Uyu mushinga wa CDAT ugamije guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi bugamije isoko no kugabanya ibibungamira. Watangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mutarama 2023.

CDAT yashowemo miliyari 300 Frw harimo inkunga nyunganizi yagenewe miliyari 15 Frw yagenewe gufasha abakora ubuhinzi n'ubworozi kubona inkunga ibafasha kubikora mu buryo bugezweho.

Guhuza abahinzi n'abaguzi ndetse no kubafasha kugeza umusaruro wabo ku isoko biri mu ntego zikomeye zigize uyu mushinga kuko akenshi mu Rwanda abahinzi bakundaga guhura n'imbogamizi zo kugira umusaruro ariko ukabapfira ubusa kubera kubura aho bawugurisha.

Bamwe muri abo bahinzi ni abibumbiye muri Koperative IZMGM ikorera mu Murenge wa Mareba, Akarere ka Bugesera ihinga ibigori, umuceri, soya, urusenda n'ibindi ku buso bungana na hegitari 210.

Muri izi hegitari izigera kuri 40 ni zo bahingaho imboga zitandukanye, ni mu gihe izigera kuri 15 zihingwaho urusenda.

Bavuga ko nyuma yo gutangira guhinga urusenda bakunze guhura n'ibihombo bikomeye byaterwaga no kutagira umusaruro uhagije ndetse n'uwagurwaga ukagurwa amafaranga make ajya kungana n'ayo bashoye.

Ntabanganyimana Beatha uyobora iyi koperative yavuze ko mbere yo gukorana na CDAT, umusaruro wabaga uri hasi cyane kuko kuri hegitari imwe bahingaho urusenda bakuragamo toni 1 gusa.

Muri iyo toni 1 basaruye ntabwo yose babashaga kuyigurisha kuko akenshi nk'abaguzi babaguriraga umusaruro batoranyagamo urusenda rwiza rutari hejuru y'ibilo 700, noneho ibindi 300 bikaba imfabusa.

Ati 'N'ibyo bilo 700 bakaduha amafaranga babonye, iyo baduhaga amafaranga menshi ntabwo barenzaga 300 Frw ku kilo cy'urusenda, noneho bya bindi 300 bigapfa ubusa cyangwa bakugirira impuhwe bakaguha 100 Frw ku kilo.'

Yavuze ko ibyo byabaviragamo ibihombo bikomeye kuko kuri iyo hegitari babaga bayishoyemo amafaranga asaga ibihumbi 600 Frw, ariko kubera kutagira isoko rihamye bakaba bakungukaho 30.000 Frw cyangwa 70.000 Frw.

Ntabanganyimana avuga ko ibyo byaje guhinduka nyuma y'uko batangiye gukorana na CDAT kuko yabahuguye ku guhinga mu buryo bwa kinyamwuga, ibaha ifumbire y'imborera, babigisha kwishingira ibihingwa byabo kugira ngo igihe bahuye n'ibiza bajye bagobokwa.

Agaragaza ko mu kintu gikomeye yabakoreye ari ukubahuza n'abaguzi babagurira umusaruro kuko bisigaye biborehera.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubahuza n'abaguzi bahoraho ndetse bakabaha n'imbuto nziza y'urusenda, ikilo cyarwo basigaye bakigurisha kuri 600 Frw.

Ati 'Ibi byatumye amafaranga twinjiza ku gihembwe cy'ihinga nka koperative azamuka cyane kuko mbere twinjizaga miliyoni ziri hagati ya 2 Frw na 5 Frw gusa ubu dusigaye twinjiza miliyoni 32 Frw.'

Samuel Nshimiyimana ukora mu Kigo kigura kikanacuruza umusaruro w'urusenda, Spices Rwanda, yagize ati 'CDAT yadufashije mu kuzamura imyumvire yabo, ari abakozi ba CDAT natwe turabahugura, bituma umusaruro warwo wiyongera.'

Bamporiki Edouard umaze imyaka itanu ahinga urusenda yavuze ko yatangiye aruhinga kuri Are 20 ndetse umusaruro abonamo ukamupfira ubusa kuko nta muguzi yabonaga.

Ibi byatumaga afata urugendo akajya kurwigurishiriza i Nyabugogo ariko na bwo bakamuha amafaranga make cyane kuko bamuhaga 350 Frw gusa ku kilo cyarwo rutumye.

Avuga ko nyuma y'uko CDAT itangiye gukorana na bo ndetse ikabaha imbuto nziza yarwo, umusaruro wiyongereye ndetse abasha no kwagura ibikorwa bye kuko ubu asigaye aruhinga kuri hegitari 1.

Kugeza ubungubu uyu mugabo yoroye inka, ihene n'ingurube byose yakuye mu mafaranga yungukira mu guhinga urusenda.

Mu bindi Bamporiki amaze kwigezaho ni inzu yaguze miliyoni 6 Frw akuye mu mafaranga akura mu rusenda ndetse akaba ari no kuyivugurura kugira ngo izavemo iy'ubucuruzi, ku buryo nirangira izaba ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw.

Ntabanganyimana Beatha uyobora muri Koperative IZMGM ikorera mu Murenge wa Mareba i Bugesera, yavuze ko ubu binjiza miliyoni 35 Frw zivuye kuri miliyoni 2 Frw binjizaga mbere

Mu gitondo cya kare abahinzi bo muri Koperative IZMGM bajya mu kazi ko kwita ku rusenda

Urubyiruko rwo muri Bugesera na rwo rumaze kwiga guhinga urusenda mu buryo bwa kinyamwuga

Bamporiki Edouard amaze kwiteza imbere mu buryo bugaragara kubera ubuhinzi bw’urusenda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ayinjira-yavuye-kuri-miliyoni-2-frw-agera-kuri-miliyoni-32-frw-iterambere-ry

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *