HEC yashimye uruhare UNILAK igira mu kwigisha abanyeshuri bo mu mahanga – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi byavuzwe kuri uyu wa 1 Ukwakira 2026 ubwo UNILAK yatangaga impamyabumenyi ku banyeshuri 1.247 barimo 777 barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza na 470 barangije icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's), mu muhango wabereye ku Ishami ry'iyi kaminuza rya Kigali.

Abasoje uyu munsi mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza harimo abahungu 462 n'abakobwa 315.

Ni mu gihe mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza ari abahungu 295 n'abakobwa 175 bo mu bihugu birenga 15 byiganjemo ibyo muri Afurika no muri Aziya.

Ni umuhango kandi usoza uyu mwaka wa 2026 mu gutanga impamyabumenyi muri UNILAK, nyuma y'undi wabereye ku Ishami ry'iyi kaminuza rya Nyanza ku wa 22 Nzeri 2026 no ku Ishami rya Rwamagana ku wa 24 Nzeri 2026.

Uyu mwaka ni inshuro ya 20 UNILAK ishyize abari abanyeshuri ku isoko ry'umurimo.

Abasoje bose hamwe uyu munsi ni 1.823 mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza n'icya gatatu, mu mashami atandukanye arimo Amategeko, Ubukungu n'Imicungire y'Imari, Kwita ku Bidukikije ndetse n'Ikoranabuhanga ukuyemo Ishami ry'Uburezi ritangijwe vuba muri iyi kaminuza.

Umuyobozi Mukuru wa UNILAK, Prof. Ngamije Jean, yibukije abari abanyeshuri ubu bamaze kugera ku isoko ry'umurimo ko nubwo amasomo arangiye, atari yo herezo ryo kwiga kandi ko umuryango mugari ubitezeho byinshi.

Ati 'Mwibuke ko uburezi budashimangirwa n'impamyabumenyi gusa ahubwo ni ubushobozi mwahawe bwo kugaragaza ibibazo, kubishakira ibisubizo, kugira icyo mumarira abandi no kugira uruhare rugaragara mu muryango mugari no ku gihugu muri rusange.'

Yabibukije kandi bari mu bo Igihugu gihanze amaso mu cyerekezo cy'iterambere cyihaye, mu nkingi zirimo guhanga imirimo, guhanga udushya, ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano, kurengera ibidukikije n'ibindi, ndetse abasaba kuzarangwa n'ubupfura ku kazi.

Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Dr. Kadozi Edward, yavuze ko Leta ifite gahunda yo kongera umubare w'abiga mu mashuri makuru na kaminuza kuko ijanisha bariho ubu rikiri rito.

Ati 'Niba dushaka kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi ariko tugifite 10% by'abiga mu mashuri makuru na kaminuza, haracyari imbogamizi zo guhangana na zo. Mu myaka itanu iri imbere dufite intego yo kongera uwo mubare ukagera kuri 28% by'abagomba kwiga muri kaminuza ariko ibyo ni akazi gasaba ingufu nyinshi.'.

Aho yaboneyeho kugaragaza ko bisaba ko kaminuza n'amashuri makuru mu Rwanda bishyigikira iyo gahunda kandi bigashyira ingufu mu kwigisha ku rwego mpuzamahanga, kuko kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abanyeshuri barenga 13.000 b'abanyamahanga, bikaba intambwe nziza ariko igomba gukomerezaho.

Ati 'Ikindi tugomba kwitaho ni ukwigisha ku rwego mpuzamahanga kandi kuri iyi ngingo ndashimira cyane kaminuza ya UNILAK ku byo yakoze. Mwakoze uko mushoboye kose mufungurira amarembo abanyeshuri bo mu mahanga kandi ibyo biri no muri gahunda ya Leta. Biri mu bizafasha u Rwanda kugera ku kuba igicumbi cy'uburezi bwo mu mashuri makuru na kaminuza mu Karere.'

Muri UNILAK abanyeshuri bo mu mahanga bahiga bahawe impamyabumenyi kuri iyi nshuro ya 20, bose hamwe ni abo mu bihugu 19, barimo 186 biga mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza n'abandi 48 bo mu cyiciro cya gatatu.

Faith K. Guizeh wo muri Liberia wasoje amasomo mu Icungamutungo yavuze ko yiteguye bihagije kujya ku isoko ry'umurimo kuko ubumenyi yahawe buhagije kandi n'imyigire ye yagenze neza.

Yavuvuze ko yiyumvamo ibijyanye n'amabanki kandi yizera ko azabikora neza nagera mu kuko muri UNILAK kwiga byagenze neza.

Ngaboyisonga Patrick wahize abandi abanyeshuri bose mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza n'amanota 90.58% mu Ibaruramari yavuze ko amanota meza yagize ari imwe mu nkingi imuha icyizere ku isoko, aho by'umwihariko ashaka kuzashyira ingufu mu Ibaruramari yize ariko mu buryo bw'ikoranabuhanga.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hec-yashimiye-uruhare-unilak-igira-mu-kwigisha-abanyeshuri-bo-mu-mahanga

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *