Umuhango wo gutanga izi mpamyabumenyi wabereye i Kigali ku wa 30 Nzeri 2026. Abazihawe ni abarimu 137 bigishaga mu mashuri yisumbuye batarize uburezi, bahabwa iz'Icyiciro cya Mbere cya Kaminuza mu Burezi (Professional Diploma in Education) zunganira izindi nk'izo bari bafite mu yandi masomo.
Aba biganjemo abinjiye mu mwuga nyuma ya Covid-19 ubwo igihugu cyari gikeneye abarimu benshi bo kwigisha mu mashuri mashya yari amaze kubakwa, bituma biba ngombwa ko hitabazwa abatarize uburezi.
Izi mpamyabumenyi bazihawe nyuma yo kurangiza amasomo y'umwaka umwe aho bigaga mu mpera z'icyumweru no mu buryo bw'iya kure kugira ngo bidahagarika akazi.
Byanyuze muri gahunda yo gukomeza kongera ubunyamwuga mu burezi ku rwego rw'icyiciro cya mbere cya kaminuza (CPD-GDE), bishyirwa mu bikorwa na Kaminuza y'u Rwanda ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Uburezi bw'Ibanze (REB) binyuze mu mushinga uterwa inkunga na Banki y'Isi.
Nyirarukundo Marie Josiane winjiye mu burezi mu 2021, wigisha kuri GS Kagogo mu Karere ka Burera, wanahize abandi mu manota kuko yagize 89,73%, yavuze ko umwuga w'uburezi noneho agiye kuwukora kinyamwuga.
Ati 'Twari dusanzwe twigisha n'ubundi, ikibazo cyari ubunyamwuga kuko nka njye najyaga nza nkatangira ntasuhuje n'abanyeshuri kandi ntabwo ari byiza mu mwuga. Ikindi nabazaga abamanitse urutoki gusa ariko namenye ko bose mba ngomba kubabaza kugira ngo abari ku rwego rwo hasi bose bagendane n'abandi.'
Ikindi uyu murezi usanzwe wigisha ICT yungutse, ni ukwiga kwigisha mu buryo ngiro, cyane cyane akoresheje 'projecteur'.
Ati 'Uburyo bwo kwigisha binyuze mu gukora namenye, ni uko niba tugiye kwiga isomo, mba ngomba gukoresha 'projecteur' nkereka abanyeshuri ibyo bagomba gukora, bakabikorera ku mashini bafite. Mbere nashoboraga kuza nkabyandika ku kibaho, bakaba bagorwa no kumenya uko mu mashini bafite babikora.'
Nsanzimana Sylvestre wigisha kuri GS Karushashi mu Karere ka Gakenke kuva mu 2021, yavuze ko agisoza amasomo muri kaminuza yahise yinjira mu burezi ariko aza kugorwa no gutegura amasomo.
Ati 'Nk'umuntu wize mu masomo y'ubumenyingiro, ibyo gutegura amasomo ntibyari birimo, uko twigisha abana na byo bikaba ikibazo. Ibyo kwigisha twari tubifite ariko twabikoraga uko tubyumva nk'abari kubwiriza, nta buryo bwo kwigisha twari tuzi.'
Uyu murezi yagaragaje ko amasomo baherewe impamyabumenyi yamuhaye ubushobozi bwo gutegura neza amasomo no kuyatanga ku buryo abanyeshuri yigisha bazabasha gutsinda neza.
Nyirantwari Monique wigisha ICT kuri GS Nyamugari mu Karere ka Nyamasheke, winjiye mu burezi mu 2021, yavuze ko hari itandukaniro rinini mu kwigisha ikintu wize no kwigisha ikintu wize kwigisha.
Ati 'Harimo imbogamizi mu kwigisha kuko nko gutegura amasomo nabikoraga uko mbyumva, bitari nk'umuntu wabyigishijwe kinyamwuga. Uyu munsi iyi mpamyabumenyi igiye kumfasha gutegura amasomo neza no kuyatanga kandi bizafasha n'abo nigisha gutsinda neza.'
Uyu mugore, yahamije ko iyi mpamyabumenyi izamufungurira amarembo yo gukomeza umwuga we w'uburezi kuko afite gahunda yo kwiga akageza ku cyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Umuyobozi wa Koleji y'Uburezi muri UR, Prof. Nsanganwimana Florien, yasabye abahawe impamyabumenyi kuzikoresha mu buryo bugaragaza ko bize uburezi koko kandi ko zizongera ikibatsi ku ireme ryabwo ariko kandi ko ari n'inyungu ku mwuga wabo muri rusange.
Ati 'Ubundi umwarimu duteganya ko agomba kuba afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza. Aba bahawe impamyabumenyi rero baramutse bashatse kugira icyo cyiciro bakomerezaho amasomo asigaye bakiga igihe gito. Ikindi ni uko nta kiguzi basabwe kuko byakozwe mu mushinga ufite abafatanyabikorwa.'
Umuyobozi ushinzwe ubukungu muri Banki y'Isi mu Rwanda, Dr. Tihitina Gebre, yavuze ko bazakomeza gufatanya na Leta y'u Rwanda mu gushora imari mu bikorwa byo kuzamura uburezi, ndetse asaba n'ababukora, by'umwihariko abarimu, kujya batanga ibitekerezo by'ibyo babona bikenewe kwitabwaho mu kubaka ahazaza heza h'uburezi.













Leave a Reply