Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Rubengera, ku wa 30 Nzeri 2026.
Ubuyobozi bw'Umurenge wa Rubengera bwamenyeshejwe iby'urupfu rw'uyu mubyeyi ahagana saa kumi n'imwe, buhita bujyana n'inzego z'umutekano aho byabereye.
Abaturanyi bavuga ko uyu musore yari amaze igihe avuga ko azica nyina. Bavuga ko uyu mubyeyi yari yaranamuhaye umunani we agamije kureba niba byatuma atuza, ariko umusore aza kuwugurisha.
Bamwe mu baturanyi kandi bavuga ko kubera impungenge z'umutekano we, uyu mubyeyi yari yaravuye mu rugo ajya kuba mu icumbi, abigiriwemo inama n'abamwegereye. Yari amaze iminsi ine agarutse mu rugo mbere y'uko apfa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rubengera, Ayabagabo Faustin, yabwiye IGIHE ko amakuru akimara kumenyekana, ubuyobozi n'inzego z'umutekano bwageze aho byabereye, umusore agahita atabwa muri yombi.
Ati 'Yamwishe amuteye icyuma. Ni umusore bikekwa ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe kuko yigeze no kujya kubwivuza.'
Icyakora, amakuru ajyanye n'ubuzima bwe bwo mu mutwe akomeje kuba ibyo ubuyobozi bukeka hashingiwe ku mateka ye, mu gihe iperereza ku rupfu rwa nyina rikomeje.
Ayabagabo yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, anasaba abaturage kujya bihutira kumenyesha ubuyobozi igihe bamenye amakuru y'ikibazo gishobora guteza umutekano muke, by'umwihariko mu ngo zirimo amakimbirane cyangwa abantu bagaragaza imyitwarire ishobora gushyira abandi mu kaga.
Umusore afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rubengera mu gihe iperereza rikomeje, naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibuye kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Leave a Reply