Yabikomojeho ku wa 29 Nzeri 2026, mu muhango w'ihererekanyabubasha hagati ye na Munyaneza Charles, wabereye mu Karere ka Karongi ahari icyicaro cy'iki kigo, witabiriwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Habimana Dominique, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco n'Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Muzungu Gerald.
Inama by'Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu 18 Nzeri muri Village Urugwiro niyo yagennye Munyaneza Charles nk'Umuyobozi Mukuru wa NRS.
Mufulukye Fred wari kuri uyu mwanya kuva mu 2021, yashimiye ubuyobozi bukuru bw'igihugu ku cyizere bwamugiriye n'ubufasha bwamuhaye mu myaka amaze ayobora iki kigo avuga ko mu we n'itsinda bari bafatanyije bagezeho harimo kuba ibigo ngororamuco byaravuye kuri 3 bikaba bine no kuba isura abantu bari bafite kuri ibi bigo yarahindutse igana aheza.
Ati “Igihe cyari iki. Iyo utekereje imyaka itanu, haba hakenewe undi uza agakomereza aho wari ugejeje nawe agatekereza kugira ngo umuvuduko ibintu byari biriho ukomeze”.
Munyaneza Charles wagiye muri izi nshingano yavuze ko hari amakuru make yari asanzwe afite ku bigo ngororamuco kuko hari inama yajyaga ahuriramo na Mufulukye.
Ati “Iyo menya ko nzakurikizaho kuyobora iki kigo mba narakurikiye kurushaho ibiganiro watangaga mu nama twahuriragamo. Gusa abakozi mwakoranaga ndabona ari atari abana bazamfasha kubisobanukirwa vuba”.
Munyaneza agiye kuyobora iki kigo mu gihe hagiye gushira amezi abiri Leta itangiye ubukangurambaga bwo guca inzoga zitujuje ubuziranenge by'umwihariko inzoga z'ibyuma akaba afite icyizere ko bizatuma abajyanwa mu bigo ngororamuco bagabanuka.
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Habimana Dominique yavuze ko ari ibisanzwe ko inshingano ziva ku bantu bamwe zikajya ku bandi kugira ngo bakomerezeho abwira Munyaneza Charles ko agiye kuyobora NRS mu gihe cyiza.
Ati “Turi mu bukangurambaga bwo kurwanya imico mibi y'ubusinzi. Nk'igihugu twifuza kugira abaturage basobanutse. Uje mu gihe cyiza cyo guca ibintu bijyana abantu mu buzererezi”.
Kuri ubu ibigo ngororamuco birimo Iwawa, Gitagata, Nyamagabe na Ngarama harimo abantu 8222.



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihe-cyari-iki-mufulukye-wasimbujwe-ku-buyobozi-bwa-nrs
Leave a Reply