Abasora bibukijwe kwishyura avansi ya kabiri y'umusoro ku nyungu mbere y'itariki ntarengwa – #rwanda #RwOT

Written by

in

Abarebwa n'uyu musoro ni abamenyekanishije bakanishyura umusoro ku nyungu w'umwaka wa 2025 mu kwezi kwa gatatu. Abamenyekanishije zeru nibo batarebwa n'izi nshingano.

Komiseri wungirije Ushinzwe Serivisi z'Abasora n'Itumanaho, Uwitonze Jean Paulin, yibukije abarebwa n'uyu musoro ko iminsi yagiye, bityo abasaba kwihutira kumenyekanisha no kwishyura iyi avansi, bakirinda ingorane zibaho mu minsi ya nyuma.

Yakomeje ati 'Utaramenyekanisha ubu yamenya ko umunsi wa nyuma ari ejo [ku wa Gatatu tariki 30 Nzeri], ku buryo uyu munsi ugucitse ntumenyekanishe ngo uhite unishyura, byaba ari ikibazo. Mu mibare turi kubona abagera hafi 40% ubu ngubu ntabwo baramenyekanisha. Kugeza ku wa Gatanu abagera hafi 50% bari bataramenyekanisha.'

Uko iyi avansi ibarwa

Uyu musoro utangwa mu bihembwe washyiriweho korohereza abacuruzi, umuntu akishyura make make kugira ngo umwaka nuragira atazaba asabwa amafaranga menshi icyarimwe. Amafaranga yishyuwe mu bihembwe aherwaho mu kubara umusoro w'umwaka wose.

Ubarwa uhereye ku musoro wishyuwe ku mwaka ushize, ukagabanya n'igicuruzo cy'uwo mwaka, ugakuba n'igicuruzo cy'igihembwe gisorerwa.

Abantu batamenyekanishije umusoro ku nyungu w'umwaka ushize n'igihembwe gishize nabo basabwa kubikora hakiri kare.

Uwitonze kandi yibukije abacuruzi ko ibyatunze umwuga bidashyigikiwe na fagitire za EBM cyangwa imenyekanisha rya Gasutamo bigomba kuba byinjizwa muri sisiteme, kugira ngo mu kubara inyungu zisoreshwa z'uyu mwaka, bizakurwe mu musaruro usoreshwa.

Itegeko rigena uburyo bw'isoresha riteganya ko ku basora bato utamenyekanisha umusoro ku gihe, acibwa amande adahinduka ya 50.000 Frw, naho ku basora baciriritse ndetse n'Ibigo bya Leta bagacibwa 300.000 Frw, mu gihe Abasora banini bo bacibwa 500.000 Frw.

Iyo usora atishyuye umusoro mu gihe giteganywa n'amategeko, awishyura hiyongereyeho inyungu z'ubukererwe zingana na 0,5% iyo yarengejeho igihe kitarenze amezi atandatu; 1% iyo yarengejeho atandatu ariko ntarenze amezi 12; na 1,5% iyo usora yarengeje amezi 12 atishyuye umusoro.

Abasora bakangurirwa kubikora hakiri kare kugira ngo birinde kugonganira muri sisiteme ku munota wa nyuma. Imenyekanisha rikorwa unyuze ku rubuga rwa RRA. Abasora bato nk'abamotari bo bakoresha *800# bagakurikiza amabwiriza.

RRA yibukijwe abasora kwishyura avansi ya kabiri y'umusoro ku nyungu mbere y'itariki ntarengwa


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasora-bibukijwe-kwishyura-avansi-ya-kabiri-y-umusoro-ku-nyungu-mbere-y

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *