Yanagize uruhare mu gutoza interahamwe muri Segiteri ya Rugenge, no kuzishakira ibikoresho ngo zice Abatutsi. Abamubonye kandi muri icyo gihe bavuga ko Mukandutiye Angelina yayoboye bimwe mu bitero byo kujya kwica Abatutsi muri Segiteri Rugenge, aho yambaraga ikoti rya gisirikare ndetse akanafata imbunda.
Yanategetse ko hashyirwa za bariyeri hirya no hino muri ako gace kugira ngo hatagira Umututsi ucika. Ingabo za RPA zari zishamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi zimaze kubohora u Rwanda, abateguye bakanakora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntibashizweyo, kuko bamwe muri bo bahungiye mu bihugu bitandukanye cyane cyane bituranye n'u Rwanda nka Zaire, aho bashinze umutwe w'iterabwoba wa FDLR bafite intego yo gufata u Rwanda.
FDLR igizwe n'interahamwe n'abahoze mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR) ariko kandi na zimwe mu mpunzi z'Abanyarwanda zagumye muri Zaire. Ni umwe mu mitwe ifite amateka mabi y'ubugizi bwa nabi bumaze igihe kirekire bukorwa mu karere.
Mukandutiye Angelina utarigeze aterwa ipfunwe n'ikimwaro cy'ibyo yasize akoze mu Rwanda, yakomezanyije ibikorwa bye n'uyu mutwe ndetse n'indi irwanya u Rwanda irimo FLN ya Paul Rusesabagina.
Kwica abantu, gufata ku ngufu, gusahura no gukora ibindi bikorwa by'iterabwoba na magingo aya, ni byo biranga FDLR ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahoze yitwa Zaïre.
Muri uyu mutwe, Mukandutiye yaricaga agakiza kuko ari we wari ushinzwe kumenya amakuru y'abagore n'abakobwa bashimuswe bakawinjizwamo. Urugero ni we wari ushinzwe gutanga ibinini byo kuboneza urubyaro, ku bakobwa n'abagore bafatwaga ku ngufu umunsi ku wundi.
Mukandutiye yafomozaga abagora batwite
Gusama inda udafite umugabo, bingana n'urupfu ku mugore wo muri FDLR. Uwo byabagaho yaba abishaka cyangwa atabishaka, Mukandutiye ni we wari ushinzwe gukurikirana ko akuramo iyo nda, yabyanga akicwa. Gusa hakaba abahabwa amahirwe ya kabiri bakazibyara bitewe n'inshingano zikomeye bari barahawe muri uyu mutwe, zirimo nko gukora ubutasi.
Ibi bigarukwaho na bamwe mu bagore n'abakobwa b'Abanyarwandakazi bari barashimuswe na FDLR ikabajyana mu gisirikare cyayo, gusa uyu munsi bakaba baratashye mu Rwanda ndetse bakaba barahawe amasomo yo kubasubiza mu buzima busanzwe mu mu Karere ka Musanze mu Kigo cya Mutobo.
Muri bo abagaruka ku makuru bazi kuri Mukandutiye Angelina, harimo na Caporal (Demobe) Past. Mujawayesu Laurence, Umunyarwandakazi washimuswe na FDLR mu Rwanda mu 1997 afite imyaka 14, na we akajyanwa mu bikorwa byayo mu mashyamba ya RDC.
Yatorotse uwo mutwe muri 2003 ataha mu Rwanda, ubu akaba yaranabaye umwe mu bagira uruhare mu gushakisha abahoze ari abarwanyi ba FDLR kugira ngo basubizwe mu buzima busanzwe mu Kigo cya Mutobo.
Caporal (Demobe) Past. Mujawayesu Laurence yagize ati ''Uriya mugore Angelina, sinzi impamvu yitwa umugore. Nta bugore agana! Ntiyatinyaga no kwica umwana umukikiye. Kuko ntabwo bifuzaga ko umuntu abyara, ubundi ryari itegeko. Iyo umukobwa yatwaraga inda ni ukumwica, cyangwa se akemera inda akayikuramo. Hari abakobwa benshi bapfuye kubera ko banze ko abagabo babasambanya.''
''Hakiyongeraho abapfuye kubera ko banze ko babakuramo inda, bakabarasa abandi bakabatera ibyuma bakabasatura, bakabasaturira mu ruhame rw'abandi kugira ngo na bo barebe batazatwara inda. […] Angelina rero ntabwo yigeze aba umubyeyi mwiza, yarabasaturaga. Kuko iyo yabaga amaze kunywa urumogi no gushyiramo izo Kanyanga, yarashwanyuzaga ako kanya mu maso y'abandi tureba.''
Ibi kandi bishimangirwa na Mutesi (Izina ryahinduwe) na we washimuswe n'abarwanyi FDLR mu 1997 abayigize bacyitwa Abacengezi.
Ati ''Ntabwo bemeraga ko dusama, iyo wasamaga bakubagaga uri muzima, bakakujyana ahantu bari bukwicire bakakubaga, bakaguteruramo umwana, bamwica ukwe, babicana, babajugunya aho, ni ibyo. […] Mukandutiye Angelina ndamwibuka, we rwose ageze no mu Rwanda yakomeje kubishishikariza abantu yumva ko abantu bazapfa. Ntabwo n'ubundi no mu Rwanda ahageze yaguhaga umutekano.''
'Hari uburyo twicaraga tukareba tugasanga dusaziye ubusa, ukabona wavuye mu Rwanda uri umukobwa wenda uri muto, ugeze muri Congo urasambanywa buri munsi n'ubundi ntukiri umukobwa ngo uri isugi, ukavuga uti 'Nibura icyampa nkanabyara nkareba n'isura yanjye.' Ibyo rero iyo hagiraga n'ukurega Angelina akabyumva, kwari ukukwica.'
Umwali (Izina ryahinduwe) ufite imyaka 27 akaba yaravukiye muri Walikale kuko nyina ari mu bashimuswe na na FDLR cyera, na we ni Umunyarwandakazi ugaruka ku bikorwa bya Mukandutiye akiri umuyobozi muri uyu mutwe, byiganjemo ibyo guhohotera abagore.
Umwali yaterewe inda muri FDLR. Agaruka ku iyicarubozo yakorewe na Mukandutiye agerageza kuyikuramo, dore ko uyu mukobwa wigishijwe igisirikare na FDLR batashakaga ko atwita ngo atica akazi, kuko yari umwe mu boherezwaga gukora ubutasi bavuga ko asa n'Abatutsi bityo ko yatata abarimo Abanyamulenge ntibarabukwe bakagira ngo ni mwene wabo.
Ati ''Mukandutiye Angelina ni we waduhaga ibyo binini byo gukuramo inda kuko nta musirikare ugomba gukora akazi atwite, cyangwa ahetse umwana. […] Iyo nda yanjye nayibanye ku buribwe ngakubitwa, ntibanamenye ko mfite uwo mwana mu nda, ari na ko nywa ibyo binini byo gukuramo inda, aho kugira ngo ivemo akaba ari njye ukomeza kumererwa nabi. Ubwo umuhungu wayinteye we bahise bamwica.''
Umwali asobanura ko impamvu bishe umusore wamuteye inda, ari uko mu busanzwe muri FDLR abagore b'abayobozi bayo ari bo usanga bemerewe kubyara, ku buryo umusirikare muto na we iyo yibeshye agakunda umukobwa akamutera inda bashobora kubicana mu gihe batahawe uburenganzira bwo gushakana nk'umugabo n'umugore.
Yavugaga ko kurongorwa ari inshingano z'umugore muri FDLR
Mukandutiye yarahindukiraga akanatoranya bamwe mu bakobwa muri FDLR, akabashyira abayobozi b'igitsinagabo bakomeye muri uyu mutwe kugira ngo babafate ku ngufu, nyuma agakomeza ka kazi ke ko kumenya ko nyuma gufatwa ku ngufu banyoye ibinini byo kuboneza urubyaro.
Bigarukwaho na Umulisa (Izina ryahinduwe) w'imyaka 36, washimuswe na FDLR afite imyaka 13 akaba yaravukiye muri RDC.
Ati ''Ubwo buzima bwarakomeje, ndumva nari maze nko kugira imyaka nka 16, ntangiye kujya mu mihango. Umukecuru bitaga Angelina bamubwiraga ko abakobwa batangiye kujya mu mihango ko batagomba kubyara ko bagomba kubaha ibinini byo kuboneza urubyaro. Ubwo buzima bwo kunywa ibinini mbubamo kugira ngo ntasama.''
''Angelina ni we wari ushinzwe kumenya ubuzima bw'abagore bose uko babayeho, kubera ko n'ubundi bavugaga ko yavuye mu Rwanda afite akazi muri Leta y'u Rwanda yo ku bwa Habyarimana. […] Yatubwiraga ko tutagomba kubyarira muri Congo ko bitemewe, naho gusambanywa ko n'ubundi we ntiyabyitaga gusambanywa, yavugaga ko ari ukurongorwa, ko kurongorwa ari inshingano z'umugore n'umukobwa ngo ko aba agomba kurongorwa n'abagabo, ko nta kindi tugomba kubibazaho kindi ko tugomba kwemera.''
Mukandutiye Angelina w'imyaka 75 yabaye umwalimu ndetse kuva mu 1986 – 1994 yari ushinzwe amashuri (Inspectrice) muri Nyarugenge i Kigali. Yahunze u Rwanda mu 1994 ajya mu cyahoze ari Zaïre atatana n'umuryango we, ahunguka mu 1997 ajya iwabo mu majyaruguru y'u Rwanda.
Mu 1998 intambara y'abacengezi irangiye yarongeye arahunga, ajya muri Rutshuru na Masisi muri RDC. Yinjiye muri FDLR aba umwe mu bakomeye mu buyobozi bwayo.
Hagati ya 2016 na 2017 ubwo FDLR yacikagamo ibice bibiri kubera kutumvikana kw'abayiyoboraga, havutse umutwe witwaje intwaro CNRD-Ubwiyunge wa Irategeka Wilson, waje guha Mukandutiye umwanya wa komiseri w'iterambere ryawo, gusa akomeza gukora nk'ibyo yakoraga muri FDLR kuko intego z'iyi mitwe yombi ntaho zari zitandukaniye.
Ibitero bya gisirikare ku mitwe y'inyeshyamba muri Masisi byatumye Mukandutiye n'abo bari kumwe bahungira muri Kivu y'Amajyepfo, aho bafatiwe bakoherezwa mu Rwanda mu 2019.
Mu 2008, Mukandutiye Angelina yari yarakatiwe igifungo cya burundu n'inkiko gacaca, kubera uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gusa akatirwa atari mu Rwanda ntiyahita atangira icyo gihano. Yatawe muri yombi akigezwa mu Rwanda 2019 ajyanwa mu Igororero rya Nyarugenge riri i Mageragere.
Gusa nyuma yaje no gushinjwa ibindi byaha mu rubanza rw'ababuranyi 21 barezwe ibyaha by'iterabwoba barimo Nsabimana Callixte (Sankara) na Paul Rusesabagina bayoboraga MRCD/FLN, ku bitero uyu mutwe wagiye ugaba mu Rwanda bigapfiramo n'abaturage.
Mu 2021, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwamukatiye igifungo cy'imyaka itanu kubera ibi byaha, ariko nyuma yo kujurira, Urukiko rw'Ubujurire rumukatira igifungo cy'imyaka 20 muri Mata 2022. Ashobora kuba ari we muntu wa mbere mu Rwanda wakatiwe igifungo kirekire.

Leave a Reply