Uzanga gutanga inzoga z'ibyuma azahanwa nk'ufite kanyanga n'urumogi- Guverineri Mugabowagahunde – #rwanda #RwOT

Written by

in

Yabivugiye mu Karere ka Gakenke ku wa 27 Nzeri 2026 muri siporo yihariye yahuje abayobozi, ibyamamare n'abaturage.

Ni siporo yatangiwemo ubutumwa buri mu mujyo wa 'Sober Generation' bujyanye no kurwanya ibinyobwa bitemewe no kugabanya kunywa inzoga nyinshi muri rusange.

Guverineri Mugabowagahunde yavuze ko kuba hari abakibitse inzoga z'ibyuma ari ikibazo kuko Igihugu kitakomeza gushyira ingufu mu kurandura ibintu nyamara hari abarwana no kubihisha, ku buryo bigiye gukurikiranwa by'umwihariko.

Ati 'Hari abantu bashobora kuba bagihishe ibyuma n'izindi nzoga zibujijwe haba mu bisenge, mu nzina n'ahandi hirya no hino. Mumenye ko bigize icyaha, uzabifatanwa azahanwa nk'uko duhana abandi dufatana urumogi na kanyanga kuko na byo ni ibiyobyabwenge acumbikiwe iwe.'

Yaboneyeho gusaba abagifite izi nzoga kuzitanga ku neza cyangwa bagatanga amakuru y'aho ziri kandi ko icyo gihe nta kindi kibazo byabagiraho, ariko asaba n'abakuru kubera ababyiruka urugero rwiza ku kunywa inzoga nke.

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly nyuma yo gukora n'abo baturage siporo, yababwiye ko umuntu ukora imyitozo ngororamubiri adashobora kubibangikanya no kunywa inzoga nyinshi, ku buryo kongera iyi myitozo byagira uruhare mu kugira ubuzima buzira umuze.

Yagaragaje ko muri rusange urubyiruko Igihugu gikeneye rudashobora kuba rwafashe ibisindisha ngo ruzatange umusaruro ukenewe.

Ati 'Iyo tuvuze kutanywa inzoga ntabwo tuba tubivuze nk'intero gusa ahubwo tuba tuvuga urubyiruko rufite ibitekerezo bizima, rutekereza neza rugahitamo neza kandi rukagira icyerekezo rushaka kuganamo. Rero gukomeza gufata ibyuma byica ubwenge n'ubushobozi bwo kubaka Igihugu cyacu.'

Minisitiri Mukazayire yakomeje avuga ko izi nzoga ari umwanzi w'ababyiruka n'abakuru kuko zikurura ibibazo bikomeye mu mibereho n'imibanire, ugasanga abana ntibiga ngo bafate n'abakuru bagahorana amakimbirane mu miryango, ku buryo kugabanya inzoga muri rusange ari umukoro ureba buri muntu.

Abaturage bibukijwe akamaro ka siporo no kwirinda ibisindisha

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yavuze ko umuntu ukora imyitozo ngororamubiri adashobora kubibangikanya no kunywa inzoga nyinshi

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly yakoze siporo yo gukina agati

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko uzanga gutanga inzoga z'ibyuma, azahanwa nk'uwafatanywe kanyanga n'urumogi

Iyi siporo yitabiriwe n'urubyiruko rwiganjemo urwo mu myidagaduro y'u Rwanda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uzanga-gutanga-inzoga-z-ibyuma-azahanwa-nk-ufite-kanyanga-n-urumogi-guverineri

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *