Kibaya cya Bugarama ni kimwe mu bihingwaho umuceri ku buso bunini mu Rwanda. Ubuyobozi bw'Akarere ka Rusizi buvuga ko ubu gifite ubuso bugera kuri hegitari 1.753, aho hasarurwa hafi toni 7.000 ku gihembwe cy'ihinga.
Iki kibaya ni igicumbi cy'ubuhinzi bw'umuceri bukorwa n'abahinzi barenga 6,000, bakorera mu makoperative ane abarizwa mu mirenge ya Bugarama, Muganza, Nyakabuye na Gikundamvura.
Umushinga mushya uzongeraho hegitari 500, ku buryo ubuso bwose buhingwaho umuceri muri iki kibaya bushobora kugera ku hegitari zisaga 2.200.
Ikibaya cya Bugarama gifite amateka maremare mu buhinzi bw'umuceri. Mu mwaka wa 2011, igishanga cyaratunganyijwe imirima isaga 6.461 isarangwanywa abaturage.
Mbere y'ayo mavugurura, Bugarama yari isanzwe iri mu bishanga by'ingenzi bihingwamo umuceri mu Rwanda. Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi icyo giye yavugaga ko cyari gifite hafi hegitari 1.500, muri zo 1.370 zikoreshwa mu buhinzi bw'umuceri.
Mu myaka yakurikiyeho, ubuso bw'iki kibaya bwagiye buvugwa mu mibare itandukanye bitewe n'aho ibikorwa byo gutunganya igishanga bigeze.
Maya w'Akarere ka Rusizi, Phanuel Sindayiheba, yavuze ko ibikorwa byo gutegura uyu mushinga byatangiye, harimo kubarura ingo zishobora kuzagerwaho n'ikorwa ryo kwagura ubuso.
Ati 'Dufite umushinga mugari wo kwagura ahahingwa umuceri hegitari 500. Twatangiye kureba imiryango ishobora kuzagerwaho n'ingaruka zo kwagura buriya buso. Turimo kubarura urugo ku rundi, ku buryo mu Ugushyingo tuzaba twamaze kubona umubare w'abazimurwa.'
Ubutaka buzongerwaho ubuso buhingwaho umuceri burimo ubwa Leta ndetse n'ubukorerwaho n'abaturage. Hari aho ibikorwa bishobora kugera ku nzu z'abaturage, bigatuma bamwe basabwa kwimuka.
Kugeza ubu, umubare w'ingo zizimurwa nturamenyekana, kuko ubuyobozi bukiri mu igenzura ry'urugo ku rundi harebwa aho ubuso buzagukira n'aho amazi azanyuzwa.
Maya Sindayiheba yavuze ko abaturage bazimurwa bazagira uruhare mu igenamigambi, ndetse bagashakirwa aho gutura hafi kugira ngo bakomeze gukurikirana imirima yabo.
Ati 'Nta mpungenge zirimo uyu mushinga utegurwa byari byitezwe ko hari abaturage bashobora kwimurwa, kandi na bo kwimurwa kwabo bazabigiramo uruhare kuko bazashakirwa aho batura hafi, ku buryo bazakomeza gukurikirana imirima yabo.'
Uyu mushinga ntuzibanda ku kongera ubuso gusa, ahubwo uzanibanda ku bikorwa byo kunoza uburyo amazi agera mu mirima y'umuceri.
Mu gice cyo mu Kagari ka Shara, Umurenge wa Muganza, ubuyobozi buvuga ko amazi yageraga mu mirima bigoranye.
Hazacukurwa ibyobo bifata amazi bizwi, hanongerwe ubushobozi bw'imiyoboro y'amazi kugira ngo amazi agere ku mirima ku buryo buhagije.
Hazanakorwa uburyo bwo kugabanya amazi arenga imiyoboro agasandara mu mirima, cyane cyane mu gihe cy'imvura nyinshi.
Uyu mushinga uzashyirwa mu byiciro. Icyiciro cya mbere kizatangirira mu Murenge wa Muganza, mu gihe ikindi kizakomereza mu Mirenge ya Nyakabuye na Karengera, igice gifata no ku Karere ka Nyamasheke.
Amateka y'ubuhinzi bw'umuceri muri Bugarama asubira inyuma mbere cyane y'isaranganywa ry'imirima ryo mu 2011. Raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imicungire y'Ibidukikije (REMA) ivuga ko igice kinini cy'igishanga cya Bugarama cyari cyaratangiye guhingwamo umuceri kuva mu 1975.
Ibi bivuze ko umuceri umaze imyaka isaga 50 uhingwa muri Kibaya cya Bugarama, mu gihe ibikorwa byo gutunganya igishanga ku rwego rwagutse byo bimaze imyaka isaga 35.
Icyiciro cya mbere cy'uyu mushinga wo kongera ubuso buhingwaho igihingwa cy'umuceri ufite agaciro ka miliyari 20 Frw.

Leave a Reply