Mu busanzwe gare ya Nyanza ni nto ndetse ntijyanye n'igihe, isoko na ryo rirashaje kandi ntirijyanye n'imyubakire igezweho.
Isoko rya Nyanza ryatangiye kurema ku ngoma y'Umwami Yuhi V Musinga abantu bashyira ibicuruzwa byabo hasi gusa nyuma ryaje kubakwa riranasakarwa.
Ryagiye rivugururwa mu buryo butandukanye ariko n'irihari ubu bigaragara ko ritajyana n'iterambere ry'umujyi.
Mu nama yabaye ku wa 25 Nzeri 2026, igahuza ubuyobozi bw'akarere, abashoramari n'abandi, ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza bwatangaje ko isoko na gare bya Nyanza bigezweho bizatangira kubakwa mu Ukuboza 2026.
Biteganyijwe ko gare izaba iri munsi y'inyubako. Isoko rizaba rigeretse kabiri nk'uko Igishushanyo mbonera cyakozwe kibigaragaza.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza w'agateganyo Kajyambere Patrick avuga ko kubaka isoko na gare bya Nyanza babitekereje mbere ariko hakagenda hazamo imbogamizi.
Ati “Minisiteri y'ibidukikije yatanze uburenganzira, kandi n'abashoramari bazaryubaka barabonetse. Mu Ukuboza 2026 bazatangira kubaka kuko ibisabwa byose byarabonetse”
Bamwe mu bakorera mu isoko n'abakorera muri gare ya Nyanza bavuga ko banyotewe no kubona ibyo bikorwaremezo kuko ibyo bakoreramo bitajyanye n'igihe.
Izabayo Justin ukorera mu isoko rya Nyanza yagize ati” Iri soko hamwe na hamwe hari ahasenyutse ikindi ubona ko ritajyanye n'igihe, tugize amahirwe rero twakubakirwa isoko tugakorera ahantu heza”
Sibomana Jacques ukorera muri gare ya Nyanza yunzemo ati “Iyi gare ni nto, iyo imodoka zibaye nyinshi kubona aho ziparika ntibiba byoroshye tugize gare nziza byadufasha”
Biteganyijwe ko gare n'isoko bizubakwa n'ubundi aho byari biri. Mu gihe bizaba biri kubakwa, ababikoreramo bazimurirwa aho bakorera by'igihe gito. Akarere kavuga ko batazabimurira kure kuko kazaryubaka mu byiciro bizafasha abantu gukomeza gukorera hafi aho.


Leave a Reply