Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yagaragaje ubushobozi bw'u Rwanda bwo guhangana n'ibyorezo mbere y'uko bitera – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi yabigarutseho ubwo yitabiraga inama y'impuguke n'abayobozi ku rwego rwo hejuru yabereye i New York, igamije kurebera hamwe uburyo ishoramari mu buzima ryafasha Isi kurushaho kwitegura ibindi byorezo bishobora kuyigabiza.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko Isi iri mu bihe bikomeye aho ihindagurika ry''ikirere, imikoreshereze y'ubutaka n'ubwiyongere bw'ingendo z'abantu n'inyamaswa biri kongera ibyago by'uko abantu n'inyamaswa byanduzanya indwara.

Yagaragaje ko ibi bibaye mu gihe inkunga mpuzamahanga igenewe ubuzima iri kugabanyuka, bituma ibihugu bisabwa kongera ubushobozi bwo kwitegura nubwo imari irushaho kugabanyuka.

Ati 'Turasabwa kubaka ubushobozi bwo kwitegura kurushaho, ariko dufite amafaranga make mu gihe ari bwo impamvu zo kubikora zikomeye kurusha mbere.'

Minisitiri w'Intebe Dr. Nsengiyumva yavuze ko ku Rwanda iki kibazo atari igitekerezo gusa, kuko igihugu cyahuye n'ibyorezo n'indwara zitandukanye zirimo COVID-19, mpox, Marburg ndetse ns Ebola ikomeje kugaragara mu karere.

Yibukije kandi ko u Rwanda rwagize uruhare mu kuyobora ibiganiro mpuzamahanga ku bijyanye no kwitegura ibyorezo ubwo rwari ruyoboye Pandemic Fund kugeza muri Kamena 2026, aho rwabonye akamaro k'inkunga ihoraho mu kubaka inzego z'ubuzima zifite ubushobozi bwo guhangana n'ibyiorezo.

Yatangaje ko igihe icyorezo cya Marburg cyagaragaraga mu Rwanda mu 2024, igihugu cyari gifite inzego ziteguye, zirimo abajyanama b'ubuzima, uburyo bwo gukurikirana indwara, laboratoire n'ibitaro byashoboye guhita bitangira ibikorwa byo guhangana nacyo mu minsi mike.

Yavuze ko abajyanama b'ubuzima basuzumye abantu barenga miliyoni 9,5 mu gihugu gifite abaturage barenga miliyoni 14, bikagira uruhare mu kugenzura icyorezo cya Marburg cyari icya gatatu gikomeye ku Isi.

U Rwanda rwatsinze iki cyorezo mu mezi atatu, aho umubare w'abapfuye ugereranyije n'abanduye wari 22,7% ndetse ari na wo muto wagaragaye mu mateka y'iki cyorezo.

Dr. Nsengiyumva yavuze ko amasomo u Rwanda rwabonye ari uko ubushobozi bwo guhangana n'ibyorezo budakwiye gutangwa mu bihe by'ibibazo gusa, ahubwo bugomba kuba bugize imikorere isanzwe ya gahunda z'ubuzima.

Ati 'Kwitegura ntabwo ari ubushobozi bwihariye buteganyirizwa igihe habaye ikibazo. Ni imbaraga za buri munsi z'ubuzima rusange, ziboneka igihe zikenewe.'

Yongeyeho ko ubufatanye na Pandemic Fund buri gufasha u Rwanda gukomeza gahunda ya 'One Health' no kubaka Laboratwari y'Igihugu y'Ubuvuzi bw'amatungo, izafasha kumenya indwara zituruka ku nyamaswa hakiri kare no kugabanya kwishingikiriza kuri serivisi zo hanze.

Minisitiri w'Intebe Dr. Nsanzimana yasabye ko amafaranga yo kwitegura ibyorezo atagomba gushakwa gusa igihe ikibazo cyatangiye, kuko icyo gihe ibihugu biba biri guhangana n'ingaruka z'ubushobozi butubatswe mbere.

Yavuze ko ibihugu bikwiye gushyira mu ngengo y'imari zabyo amafaranga ahoraho agamije kwitegura ibyorezo, ndetse n'abafatanyabikorwa bakagira uburyo bwo gutanga inkunga iteganyijwe igihe kirekire.

Dr Nsengiyumva yavuze ko icyorezo gishya gishobora kuzagaragara aho ari ho hose kandi ko bidashoboka kumenya mbere ubwoko bwacyo, aho kizatangirira, ariko ko ibihugu bishobora kwemeza mbere niba inzego zizaba ziteguye guhangana na cyo.

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gushora imari mu bushobozi bwo guhangana n'ibyorezo, rufatanyije n'ibihugu byo mu karere ndetse n'abafatanyabikorwa mpuzamahanga kugira ngo Isi irusheho kwitegura ibibazo by'ubuzima bishobora kuza.

Dr Nsengiyumva yavuze ko ibihugu bikwiye kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo mbere y’uko bitera

Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yavuze ko u Rwanda rwubatse ubushobozi bw’inzego z’ubuzima bwo guhangana n’indwara z’ibyorezo


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intene-dr-nsengiyumva-yagaragaje-ubushobozi-bw-u-rwanda-bwo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *