Nabonye twikundira abagabo badashobotse – Sandra Ishimwe #rwanda #RwOT

Written by

in

Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Sandra Ishimwe yavuze ko abagabo babi babaho ariko hari n’abazima, ikiba gisigaye ari amahitamo.

Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga hari intambara ikomeye y’aho bamwe bafashe abagabo mu isura y’abantu badashobotse.

Byakuruwe n’inkuru z’uruhererekane rwa gatanya y’umuhanzi Ishimwe Vestine na Idrissa Ouédraogo aho buri wese yabifashe mu ruhande rwe bitewe n’ibyo yumvise.

Byageze aho Miss Uwase Raissa Vanessa agereranya abagabo n’inyamaswa ko abakobwa bakwiye kwigishwa kwirinda izo nyamanswa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24, Sandra Ishimwe yavuze ko uko hari n’abazima ahubwo abana bakwiye kwigishwa guhitamo neza.

Ati “Abagabo babi babaho ariko hariho n’abagabo bazima. Nimureke twigishe abana guhitamo neza nubwo usanga natwe ubwacu twakabigishije tutazi guhitamo neza.”

Yakomeje avuga ko yabonye abagore benshi bikundira abagabo badashobotse, asaba Imana kubayobora.

Ati “Ikindi nabonye abagore benshi twikundira abagabo badashobotse, Mana uduhe ubwenge kandi utuyobore. Ikindi Mana utirindire n’abagabo bazima guhura n’abagore buzuye ubunyamanswa.”

Yasabye kandi Imana kubafasha nk’abakobwa kuba urugero rwiza kuri basaza babo bagifite ubumuntu.

Sandra Ishimwe yavuze ko hari n’abagabo beza atari ababi gusa

Source : http://isimbi.rw/nabonye-twikundira-abagabo-badashobotse-sandra-ishimwe.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *