Micky yitabaje RIB #rwanda #RwOT

Written by

in

Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Mukobwajana Asifiwe yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo rumurenganure nyuma y’uko abonye ikibazo afitanye n’umuntu kirimo kugera no ku bana be.

Uyu wamamaye nka Micky, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yagaragaje ko amaze imyaka ibiri (2024-2026) yihanganira ibimuvugwaho kuko yirinda kuba yashyira umuntu mu kibazo kuko atigeze ashaka ko umuntu afungwa cyangwa ubuzima bwe bwangirika kubera ikibazo bafitanye.

Yakomeje avuga ko abizi neza ko iyo abantu bafitanye ikibazo umwe ashobora kurakara, kubabara no kutongera gukunda undi ariko ntabwo atekereza ko ikibazo bafitanye gishobora kurenga imbibi kigere ku bana, umuryango cyangwa ubuzima bwite bwa muntu.

Micky ngo yihanganiye amagambo yumvise, ibikorwa yabonye kuko yabwiraga ko igihe kizagera bikarangira, yagerageje guceceka kuko atifuzaga kongera ibibazo cyangwa amakimbirane.

Uko iminsi yashiraga, ngo byakomeje gukura kugera bigeze ku bana be, ni ho yabonye ko adakwiye guceceka.

Ati “Umuntu ashobora kwihanganira byinshi iyo ikibazo kiri hagati ye n’undi muntu. Ariko iyo bigeze ku bana n’umuryango, umuntu agomba gufata ingamba zo kubarinda no gushaka ubufasha bw’inzego zibifitiye ububasha.”

“Ni yo mpamvu nahisemo gufata inzira y’amategeko. Icyemezo cyo gutanga ikirego sinagifashe mu burakari, mu kwihorera cyangwa mu rwango. Nabitekerejeho igihe kirekire, ngerageza uburyo bwo kwihangana no kwirinda amakimbirane, ariko ngeze aho mbona ko kwihangana kwanjye kutagihagije.”

Yakomeje avuga iki kibazo afitanye n’uyu muntu atashatse kuvuga izina, RIB izagisuzuma neza, ikareba ibimenyetso bihari, ikagikurikirana mu mucyo mu buryo bwubahirije amategeko.

Yavuze ko adashaka kwihorera cyangwa kugirira umuntu nabi ahubwo akeneye ko ukuri kumenyekana uburenganzira bw’abagize umuryango we bukubahirizwa kandi haba hari icyaha cyakozwe kigakurikiranwa hakurikijwe amategeko kuko yihanganye bigagije.

Micky yitabaje RIB

Source : http://isimbi.rw/micky-yitabaje-rib.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *