Ubundi iyo umuntu ashonje bisanzwe tuvuga ko afite inzara, bivuze ko icyo kurya cyose yafata kiba cyamuramira.
Gusa ku rundi Abanyarwanda bararebye basanga iyo umuntu asonzeye inyama bitaba ari inzara isanzwe gusa, ahubwo bahitamo kubyita amerwe: Ubushake bwo kumva ushaka kurya inyama.
Muri iyi minsi iri funguro risanzwe rikundwa na benshi rishobora kuba risigaye ribona umugabo rigasiba undi. Ibi turabikomoza ku kuba mu minsi yashize inyama, cyane cyane iz'inka, zaratumbagiye mu biciro zikagera n'aho ikilo kimwe cyageze ku bihumbi 12 Frw.
Aha hita utekereza nk'umuntu wari ufite umuryango w'abantu barenze batanu mu rugo ayo yagombaga gusohora mu mufuka kugira ngo abo mu rugo barye bashire amerwe.
Iri zamuka mu biciro ubundi ryatewe n'impamvu zitandukanye zirimo nko; kugabanyuka k'umubare w'inka zibagwa mu gihugu, ndetse n'indwara zagiye zibasira amwe mu matungo arimo nk'inka n'ihene.
Icyo gihe iyo wajyaga ku isoko ry'inyama wasangaga ubwoko bw'inyama bwapfaga kwigonderwa na buri wese zari inyama z'ingurube cyangwa inkoko.
Muri iyi nkuru reka turebe koko niba akabenzi gashobora gusimbura inyama z'inka n'izindi mu gihe zakomeza kuba ingume cyangwa ntizigonderwe na buri wese.
Ingurube n'inyama zazo zariyongereye mu gihugu nubwo inyama z'inka zikiganje mu ziboneka cyane, Akabenzi na ko kaba kari hafi aho. Ibi bitandukanye na kera aho wasangaga ziri mu zitaribwa cyane.
Mu mibare IGIHE yahawe n'Ikigo cy'Igihu Gishinzwe Guteza imbere Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) igaragaza ko mu mwaka wa 2025 mu Rwanda habonetse toni 219.523 z'inyama zose muri rusange.
Muri izo nyama, iz'ingurube zari ku mwanya wa kane, zingana na 12% by'umusaruro w'inyama zose, nyuma y'inyama z'inka aho zingana na 34%, inkoko 28%, mugihe iz'ihene ziri kuri 16%.
Ibi bigaragaza kandi ko inyama z'ingurube zisanzwe zifite umwanya ukomeye mu musaruro w'inyama mu Rwanda, kandi ko hari amahirwe y'uko ziziyongera.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w'agateganyo ushinzwe iterambere ry'ubworozi muri RAB, Dr Mupenzi Mutimura yahamirije IGIHE ko ubworozi bw'ingurube buri ku rwego rushimishije kandi ko bugenda bwiyongera. Ibi bivuze ko n'umusaruro w'inyama zazo na wo uzokomeza kuzamuka.
Yagize ati “Inyama z'ingurube zishobora kugira uruhare rukomeye mu kuziba icyuho cyatewe n'inganabuka ry'umusaruro w'inyama z'inka. Impamvu ikomeye ni uko ingurube zororoka vuba kandi zikagera ku bilo byo kubagwa mu gihe gito ugereranyije n'inka'.
Mutimura yongeyeho kandi ko ubworozi bw'ingurube bushobora gutanga umusaruro w'inyama iyo aborozi babonye amasoko, ibiryo by'amatungo bihagije, ubwoko bw'ingurube butanga umusaruro mwiza ndetse n'ubuvuzi bw'amatungo bunoze.
Imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko mu 2025 u Rwanda rwari rufite ingurube 1.226.398, ugereranyije na 1.167.998 mu 2024. Ibi bivuze ko umubare w'ingurube wiyongereyeho hafi 5% mu mwaka umwe.
Ku isoko, ikilo cy'inyama z'ingurube mu duce tumwe mu Mujyi wa Kigali kigura 4000 Frw kuzamura kugeza kuri 5000 Frw, mu gihe iz'inka ikilo ahenshi kigura 8000 Frw.
Ibitekerezo by'ababazi, aborozi na ba 'mucoma'
Iyo uganiriye n'aborozi, ku ruhande rwabo baguhamiriza ko iri tungo ryungura uwaryoroye, cyane cyane uwabikoze kinyamwunga.
Bavuga ubworozi bw'ingurube butajya bupfa kugaragaramo ibihombo n'ubwo hakiri imbogamizi zirimo nk'ibiryo by'amatungo bihenze, ndetse n'indwara zikunda gufata ingurube.
Uwaganiriye na IGIHE utuye mu murenge wa Bumbongo, Akarere ka Gasabo ufite ibagiro ry'ingurube yavuze ko ku munsi ashobora kubaga ingurube ziri hagati y'umunani na 10 kandi zose zikarara ziguzwe.
Ati “Ingurube mbaga njya kuzikura mu bice by'icyaro aho borora. Hari izo nkura mu mirenge y'i Kigali y'icyaro nka Gikomero na Rutunga, ariko akenshi ndambuka nkajya muri Rwamagana ndetse na za Rulindo”.
Yavuze ko buri uko agiye gushaka ingurube azibona ku buryo yemeza ko abaturage bo mu Rwanda bahagurukiye korora iri tungo ku bwinshi.
Undi nawe ukora akazi ko kotsa inyama z'ingurube, aba bazwi nka ba 'Mucoma' ukorera mu kabari kari i Kinyinya yemeje ko umubare w'abokesha inyama z'ingurube wiyongera buri munsi.
Yagize ati 'Akabenzi karakunzwe cyane kurusha 'brochette' z'inka cyangwa iz'ihene. Ni ukubera ko akabenzi kanahendutse ugereranyije n'izindi nyama”.
Nubwo bimeze gutyo, biracyagaragara ko inyama z'ingurube ziribwa cyane mu tubari aho ari ho benshi bazisanga.
Bigaragara ko izi nyama zitari mu ziririrwa cyane mu ngo, ndetse yaba no muri za restaurent n'amahoteli ushobora kubaza izi nyama ntuzibone.Ibi bivuze ko abatajya mu tubari bigoranye guhura n'inyama z'ingurube.
Haracyari kandi ikibazo cy'amabagiro n'amaguriro by'inyama z'ingurube make aho nk'uzishaka ashaka kuzitekera mu rugo bimusaba igihe n'urugendo.
Raporo iherutse gusohorwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) yitwa Rwanda Food Balance Sheet 2025 yagaragaje ko ingano y'ibikomoka ku matungo umunyarwa arya bidahagije aho ku mpuzandengo Umunyarwanda arya ibilo 2,6 gusa ku mwaka, mu gihe yakwiriye kurya byibura ibilo 43.
Bigarara ko ubworozi bw'ingurube bwitaweho kurushaho n'inyama zazo zikaboneka kandi zihendutse biragaragara ko byatuma Umunyarwanda azamura ingano y'inyama akwiriye kurya ku mwaka.

Leave a Reply