Umuyobozi wa Fine Fish, Munyangeyo Themistocles yatangaje ko bafite umushinga wo kubakwa uruganda rw'ibiryo by'amafi rwa miliyari 4 Frw, kugira ngo hakemurwe ikibazo cy'isoko ryabyo ritarabasha guhazwa.
Ibi yabigarutseho, ku wa 12 Nzeri 2026 mu mwiherero w'abikorera bo mu Karere ka Rubavu.
Munyangeyo agaragaza ko igitekerezo cyo gushinga uruganda rutunganya ibiryo by'amatungo i Rubavu cyakomotse ku kuba icyanya cy'inganda cyaho cyaramaze kwemezwa, bategereje ko hashyirwamo ibikorwaremezo.
Ati 'Icyanya cy'inganda nk'uko cyamaze kwemerwa hategerejwe iby'ibanze (imihanda, umuriro n'amazi), twe turiteguye gutangira umushinga w'uruganda, ndetse twamaze gutumiza imashini zo mu ruganda zifite agaciro ka miliyari 3 Frw, n'ibindi bikoresho byose bizajya mu nyubako dusanga ishoramari rizatwara miliyari 4 Frw.'
Munyangeyo agaragaza ko gutangiza uruganda rutunganya ibiryo by'amafi muri Rubavu bizorohereza abororera mu Kiyaga cya Kivu, kuko begerejwe ibikorwaremezo nk'umuhanda wa Kivu Belt n'ibyambu birimo icya Rusizi kizuzura mu mpera za 2026 n'icya Rubavu kimaze igihe kinyuzwaho ibicuruzwa.
Amakuru IGIHE yamenye ni uko uru ruganda mu gihe ruzaba rwaramaze gutangira imirimo, iyi sosiyete izazana irindi shami ryarwo ryo kongerera amafi agaciro.
Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Ntibitura Jean Bosco yabwiye IGIHE ko uruganda rw'ibiryo by'amafi rugiye kubakwa ruzaba ari igisubizo ku bibazo byari bimaze igihe byugarije aborozi bayo.
Ati 'Nk'Intara ifite uturere dutanu dukora ki Kiyaga cya Kivu kandi dufite ibikorwa by'uburobyi byinshi, igitekerezo cy'uruganda rukora ibiryo by'amafi twacyakiriye neza cyane, kuko nirwuzura ruzakemura ibibazo byari bisanzwe byo kutabona ibiryo by'amafi ku buryo bworoshye, ariko by'umwihariko imbogamizi imwe ikomeye y'uko ibiryo by'amafi byabasabaga kubikura mu zindi ntara nk'Intara y'Amajyepfo kandi bikabageraho bihenze cyane. Ntekereza ko rero n'igiciro cyabyo kizagabanuka ugereranyije no muri iki gihe tudafite uruganda.'
Leta y'u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere urwego rw'ubworozi itibagiwe n'ubukorerwa mu mazi, ndetse imibare ya Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko mu mwaka wa 2024/25 umusaruro w'amafi wazamutse mu buryo bufatika, aho mu 2025 wageze kuri toni 52.439 uvuye kuri toni 43.133 wariho mu 2024.
Ibi bigaragaza ko umusaruro w'amafi wazamutse ku kigero cya 34%, dore ko uyu mwaka wasize habonetse abana b'amafi miliyoni 71,6.
Biteganyijwe ko mu 2035 u Rwanda ruzaba rugeze ku musaruro w'amafi ungana na toni 80.620.


Leave a Reply