Idrissa wa Vestine yavuze! Yasobanuye iby'urugo rwabo, impamvu yasabye ADN n'amakuru amuhuza n'abandi bagore – #rwanda #RwOT

Written by

in

Mu kiganiro na IGIHE, Idrissa yavuze ku ntangiriro y'urukundo rwabo, impamvu yashakanye na Vestine, ibibazo byaje kuvuka nyuma y'uko uyu mugore agiye muri Canada, amakuru yakwirakwijwe ku bandi bagore, ikibazo cy'umwana ndetse n'impamvu yatumye asaba ko hakorwa ikizamini cya ADN.

Idrissa ntiyifuje gukora ikiganiro cy'amashusho. Ubwo IGIHE yamusabaga kugira icyo yavuga, twamwoherereje ibibazo 15 yemera ko agomba kubisubiza. Mu bibazo byose yabajijwe, yirinze kujya mu magambo menshi, ahubwo yagarukaga ku kuvuga ko atifuza ko ibibazo bye n'umugore we bijya mu itangazamakuru.

Mu gushaka kumenya ukuri kw'ibintu, twagerageje no kwegera abandi bantu baba bazi urugo rw'aba bombi mu guhuza ibyo Idrissa avuga n'ibyo Vestine yakunze kwandika.

Ni ubwa mbere Idrissa yari asobanuye mu buryo burambuye uko abona ikibazo cy'urugo rwe, ariko yirinze kujya mu byo yita 'guterana amagambo' na Vestine cyangwa gushinja abandi bantu ibintu adafitiye ibimenyetso.

Ati 'Ntabwo nshaka gutsinda impaka mpanganye n'umugore wanjye. Icyo nshaka ni uko ukuri kugaragara, ibimenyetso bikagaragara kandi inzego zibifitiye ububasha zigakora akazi kazo.'

'Nashyingiwe nizeye urugo twari tugiye kubaka'

Idrissa yavuze ko umubano we na Vestine watangiye nk'indi yose, bagenda barushaho kwegerana kugeza ubwo biyemeje kubana nk'umugabo n'umugore.

Ati 'Uko igihe cyagendaga umubano wacu ugenda uba uw'ingenzi kurushaho. Twagiranye ibihe bikomeye mu buzima, hanyuma dufata icyemezo cyo kubaka ubuzima nk'umugabo n'umugore.'

Ntabwo Idrissa asobanura uko bahuye. IGIHE yabajije umwe mu bazi neza umubano w'aba bombi, yavuze ko Idrissa na Vestine bamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga.

Ngo uyu mugabo yari asanzwe aba mu Bushinwa, umunsi umwe aza gushyira kuri status ye indirimbo ya Vestine na Dorcas, umwe mu bamukurikira amubwira ko ashobora kumuhuza n'abo bahanzi niba koko abakunda. Aho ni ho ha mbere yavuganiye n'uyu waje kuvamo umugore we. Abajijwe niba ibyo ari ukuri, Idrissa, yasubije ko atifuza ko umubano we wose ujya hanze.

Yavuze ko atifuza ko amateka yose y'urugo rwabo asobanurwa hashingiwe gusa ku bibazo byaje kuvuka nyuma.

Ati 'Igihe twafataga icyemezo cyo gushyingiranwa, nizeraga by'ukuri umubano wacu n'ahazaza twari turi kubaka.'

Ku kibazo cy'impamvu yahisemo gushakana na Vestine, Idrissa yavuze ko atari icyemezo yafashe yihuse. Ati 'Gushyingirwa ntabwo ari icyemezo nafashe nk'ikintu cyoroheje. Nizeraga ko dufite umubano ushobora kubakirwaho kandi ko dushobora kubaka umuryango.'

Yongeyeho ko ibibazo byaje kuvuka nyuma bidakwiye gukuraho ukuri k'uko yinjiye muri uwo mubano awufata nk'ikintu gikomeye.

Ku rundi ruhande, umuntu twaganiriye uzi bombi, avuga ko kugira ngo uru rugo rubeho, hari amasengesho yitabiriwe na Vestine na Idrissa, maze umwe mu bari bayarimo akavuga ko Imana yerekanye bombi nk'umugabo n'umugore, bombi baheraho babyizera, baniyemeza ko bagiye kubana.

Yavuze ku mafoto y'ubukwe

Mu bihe bitandukanye, ku mbuga nkoranyambaga hagiye hagarukwa ku mafoto yo ku munsi w'ubukwe bwabo, bamwe bagashingira ku maso ya Idrissa bavuga ko uwo munsi atari yishimye.

Idrissa arabihakana, akavuga ko ifoto idashobora gusobanura umubano w'abantu.

Yakomeje agira ati 'Sinumva ko isura umuntu yari afite mu mafoto make ishobora gukoreshwa mu kumenya iby'urugo rwe. Uwo munsi wari urimo amarangamutima menshi kandi sinifuza ko abantu bafata imyanzuro ku mubano wacu bashingiye ku mafoto gusa.'

Ibibazo byatangiye gukomera Vestine amaze kujya muri Canada

Idrissa yavuze ko mu ntangiriro nta kibazo gikomeye yabonaga hagati ye na Vestine.

Ati 'Twagiraga ibibazo bisanzwe bishobora kuba hagati y'abashakanye, ariko twakomezaga ubuzima bwacu n'imishinga y'umuryango.'

Yavuze ko ibintu byatangiye guhinduka cyane Vestine amaze kujya muri Canada.

Ati 'Ibyabaye byaje guhinduka nyuma, cyane cyane Vestine amaze kujya muri Canada. Ni bwo ibintu byatangiye gukomera, havuka ibibazo n'ukutumvikana ku bintu bitandukanye.'

Ntabwo Idrissa asobanura uko kutumvikana aho gushingiye. Gusa umwe mu bantu ba hafi be, yabwiye IGIHE ko ikibazo cyavutse ubwo umugore yageraga muri Canada agatangira kuba mu nzu imwe na Murindahabi Irénée mu gihe amasezerano y'ibitaramo yavugaga ko bazaba mu nzu zitandukanye.

Ikindi ngo ni uko Vestine yatangiye kwitwara mu buryo butashimishije umugabo.

Dosiye y'Ubushinjacyaha igaragaza ko ku wa 4 Ukuboza 2025, abanyamategeko bari bahagarariye Idrissa bagejeje ikirego mu Bugenzacyaha, harimo ibirego byari bifitanye isano n'urugendo rwa Vestine muri Canada ndetse n'uruhare Murindahabi yaba yaragize muri urwo rugendo.

Mu bimenyetso byasuzumwe, hari inyandiko Idrissa yari yarandikiye Irénée yemera ko Vestine aguma muri Canada kubera ko yari atwite, ndetse n'indi yaje kwandika nyuma amusaba ko Vestine agaruka mu Rwanda. Ubushinjacyaha bwagaragaje ko izo nyandiko zombi zavuguruzanyaga.

Ibi ni na byo byaje kugira uruhare rukomeye mu mwanzuro wafashwe ku kirego cyo 'guta urugo'.

Iby'abagore babiri bavugwa ko yateye inda

Kimwe mu birego bishyirwa kuri uyu mugabo ni uko yaba yaragiranye umubano n'abandi bagore, ndetse hakavugwa ko hari babiri bamutwitiye.

Idrissa ntiyemeye kubyinjiramo mu buryo burambuye.

Ati 'Nzi ibyo birego, ariko ndashaka kubyitondera cyane kuko ari ibintu bikomeye bijyanye n'ubuzima bwite.'

Yavuze ko hari 'amakuru atandukanye y'ibyabaye' kandi ko ikiganiro cyo mu itangazamakuru atari cyo gikwiye guhinduka urubuga rwo kuburaniraho ibyo birego.

Ati 'Aho hari ibintu byihariye bigomba kugaragazwa, niteguye kubisubiza binyuze mu nzira z'amategeko zibigenewe.'

Idrissa yanze kwemeza cyangwa guhakana amakuru avuga ko yaba afite abana babiri yabyaye hanze y'urugo.

Yagize ati 'Iki ni ikibazo cyihariye cyane. Sinshaka igisubizo gishobora kuzafatwa mu buryo butandukanye cyangwa kikagira ingaruka ku bibazo biri mu nzira z'amategeko.'

Kuki yasabye ADN?

Kimwe mu bibazo byateje impaka cyane ni icy'umwana Vestine yabyariye muri Canada.

Mu nyandiko z'Ubushinjacyaha, Idrissa yari yaratanze ikirego avuga ko Vestine yanze kumumenyesha ko yabyaye ndetse ko atamuhaye uburenganzira ku mwana.

Ku rundi ruhande, dosiye igaragaza ko mu kiganiro Vestine yagiranye n'umugenzacyaha, yavuze ko mu byo atumvikanagaho na Idrissa harimo kuba 'atemera umwana', ndetse inyandiko ikavuga ko Vestine yavugaga ko Idrissa amuhuza na Murindahabi. Ibyo ni ibyo Vestine yavuze mu iperereza; dosiye ntabwo ibigaragaza nk'ukuri kwemejwe.

Idrissa yabwiye IGIHE ko ari yo mpamvu yahisemo gushaka igisubizo gishingiye kuri siyansi aho gukomeza impaka.

Ati 'Hari ibintu byansigiye ibibazo bitarasubizwa. Aho kujya mu ruhame nshinja abantu, nahisemo gushaka uburyo bwemewe n'amategeko kandi bufatika bwo kubona igisubizo.'

Yakomeje ati 'Kuri njye, ADN ntabwo ari uburyo bwo gutesha umuntu agaciro. Ni uburyo bwo kumenya ukuri ahari ibibazo bitarasubizwa.'

Yavuze ko no kuba yaragiye mu nzira z'amategeko agamije kubona uburyo bwo kubona umwana bitari bigamije guteza intambara.

Ati 'Byari ugushaka kumenya neza aho mpagaze nk'umubyeyi no kugira ngo ibibazo bijyanye n'umwana bisubizwe mu buryo bukwiye.'

Mu gihe iyi nkuru yamaze igihe ku mbuga nkoranyambaga, hari n'amakuru yagiye ahuza ikibazo cy'umwana na Murindahabi Irénée, usanzwe akorana na Vestine mu bikorwa bya muzika.

Idrissa yahisemo kutagira uwo ashinja.

Ati 'Nabonye kandi numvise ibintu bitandukanye byagiye bivugwa mu ruhame, ariko ntabwo mbona ko byaba ari ibintu bikwiriye kujya gukeka uruhare rw'undi muntu cyangwa gusubiramo amakuru ataremezwa.'

Yongeyeho ati 'Ntabwo mfite umugambi wo gushinja cyangwa gushyira umuntu mu kibazo nshingiye ku bihuha. Niba hari ikibazo kigomba gusubizwa, kigomba gusubizwa n'ibimenyetso.'

'Sinshaka gusiba ubuzima bwacu bwose kubera ibibazo byaje nyuma'

Nubwo uruhande rwa Vestine rwagiye rugaragaza ko yababajwe n'ibyabaye mu rugo, Idrissa yavuze ko adashaka gutesha agaciro amarangamutima ye.

Ati 'Niba yarababaye cyangwa yarumvise ko yakomeretse, ndabyubaha. Ni amarangamutima ye n'uko abona ibyabaye.'

Yongeyeho ko ibyo Vestine avuga atari byo byonyine bigize amateka y'urugo rwabo.

Ati 'Uko nanjye nabonye urugo rwacu n'ibyabaye ntabwo bihuye neza n'uko we abibona. Ni yo mpamvu ntekereza ko ari ngombwa ko impande zombi zumvwa mbere y'uko abantu bafata imyanzuro.'

Yavuze ko atifuza kujya mu ruhame agamije 'gutera' umugore we.

Ati 'Ni umuntu twasangiye igice gikomeye cy'ubuzima bwanjye, kandi nifuza kuvuga kuri ibi byose mu buryo bwubaha uwo mubano.'

Ese bashobora kongera kubana?

Idrissa ntabwo yahakanye burundu ko hari igihe umubano wabo ushobora kongera gusubira ku murongo, ariko yanze gutanga isezerano kuri ibyo.

Ati 'Kuri ubu, icy'ingenzi ni ugukemura ibibazo biri imbere yacu aho gutanga amasezerano cyangwa kuvuga ibizaba.'

Yavuze ko kongera kubana byasaba ibintu birimo 'ukuri, kubahana, kongera kugirirana icyizere no kugira ubushake ku mpande zombi bwo gukemura ibibazo byabagejeje aha.'

'Abantu ntibakwiye gufata umwanzuro bashingiye ku ruhande rumwe'

Idrissa yavuze ko icyo yifuza cyane ari uko abantu bareka gufata imyanzuro bashingiye ku byo babona ku mbuga nkoranyambaga.

Yakomeje agira ati 'Ahari ibirego, niteguye kubisubiza nkoresheje ukuri n'ibimenyetso mu nzira zagenwe.'

Yasabye kandi ko mu mpaka zose zijyanye n'urugo rwabo, umwana adakwiye guhindurwa igikoresho cy'intambara y'abakuru.

Ouedraogo Idrissa yavuze ko adashobora gutangaza byinshi ku bibazo afitanye na Vestine, kuko yubaha umubano bagiranye


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/idrissa-wa-vestine-yavuze-yasobanuye-iby-urugo-rwabo-impamvu-yasabye-dna-n

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *