Bavuga ko nubwo batujwe mu macumbi meza, ikibazo cy'imibereho ya buri munsi gikomeje kubagora kuko kubona ibyo kurya bitaborohera, ibikiri imbogamizi kuri bamwe muri bo bitewe n'uko batagifite ubushobozi bwo gukora imirimo ibatunga.
Mukashiringabo Virginia w'imyaka 76, utuye mu Mudugudu wa Mbare, Akagari ka Mbare, Umurenge wa Karangazi, avuga ko hari igihe imiryango yabo ibura ibyo kurya, bigatuma bategereza ubufasha bw'abagiraneza.
Ati 'Hari igihe tubura ibyo kurya kuko nta bushobozi bwo gukora imirimo isaba imbaraga dufite. Twirirwa hano, tukabona umugwaneza akaduha agafu. Turasaba ko harebwa uburyo twajya dufashwa kubona ibyo kurya.'
Mukarukwaya Godeliva na we utuye mu Mudugudu wa Mbare, avuga ko uko umuntu agenda akura ari na ko imbaraga zo gukora zigabanuka, bityo abageze mu zabukuru bakwiye kugira gahunda zibafasha kubona imibereho.
Ati 'Tuba dukeneye ubufasha bwihariye kuko imbaraga zaragabanutse. Iyo nta muntu uje kudufasha, kubona icyo kurya biragorana. Turasaba ko twakwitabwaho kurushaho.'
Aba baturage bavuga ko hari gahunda zigenerwa abatishoboye, zirimo izibafasha kubona amafaranga cyangwa akazi, ariko ko atari bose bazibona.
Niragire Marie Claire avuga ko hakenewe kurebwa by'umwihariko ikibazo cy'abageze mu zabukuru badafite ubushobozi bwo kwitunga, mu gihe abashoboye gukora bo bakwiye gufashwa kubona amahirwe yo kwiteza imbere.
Ati 'Turashimira ubufasha twahawe bwo gutuzwa, kandi turishimira ko nta bukode bw'inzu twishyuzwa. Ariko turacyakeneye ubufasha mu mibereho ya buri munsi, nko kubona ibyo kurya. Twifuza ko twafashwa guhuzwa n'ahari amahirwe yo kubona ibidutunga.'
Uretse abatujwe mu Mudugudu wa Mbare, mu Murenge wa Karangazi, hari n'abandi batujwe mu Mudugudu wa Kinihira, mu Murenge wa Nyagatare, bavuga ko bakeneye ubundi bufasha bwabafasha kunoza imibereho yabo.
Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, avuga ko abatishoboye, by'umwihariko abageze mu zabukuru, bafashwa binyuze muri gahunda zitandukanye.
Avuga ko hari amafaranga ya VUP agenewe gutangwa mu mirenge itandukanye, aho abafite imbaraga zo gukora bazahabwa akazi, mu gihe abageze mu zabukuru n'abandi badafite ubushobozi bwo gukora bo bazafashwa binyuze muri gahunda zibagenewe.
Yagize ati 'Hari gahunda zitandukanye zigenerwa abatishoboye, by'umwihariko abageze mu zabukuru. Hari amafaranga yatanzwe ya VUP mu mirenge itandukanye, hari abazahabwa akazi. Ikindi cyiciro cy'abageze mu zabukuru gifashwa, kandi gahunda ni nyinshi zibagenewe.'
Kakooza avuga kandi ko abatishoboye bagifite imbaraga zo gukora bashishikarizwa kwitabira ibikorwa bibateza imbere, ndetse Akarere kiteguye kubafasha kubona ubutaka bwo guhinga.
Yagize ati 'Abafite imbaraga babyifuza barakora kandi hari ubutaka buhari twabatiza bagahinga bakabaho.'
Asobanura ko ubufasha butangwa hakurikijwe icyiciro umuntu arimo n'ubushobozi afite, kuko abageze mu zabukuru badafite ubushobozi bwo gukora badashobora gufashwa kimwe n'abagifite imbaraga zo gukora.
Abatujwe mu midugudu y'abatishoboye bavuga ko kuba barahawe amacumbi bibafitiye akamaro, ariko ko hakenewe no kureba ku mibereho yabo ya buri munsi, cyane cyane kubona uburyo buborohereza kubona ibyo kurya, kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza kandi n'ubukungu bwabo bwiyongere.


Leave a Reply