Babigaragaje ubwo Inama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana yagaragazaga ibyagezweho mu myaka itanu ishize. Muri byinshi byakozwe byagaragajwe harimo kongera ubuso buhingwaho, kuvugurura inyubako z'utugari n'imirenge ndetse no kongera ubuso bw'ubutaka buhujwe bukagera kuri hegitari 53.
Hubatswe imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 25 mu Mujyi wa Rwamagana no mu nkengero, imihanda y'itaka ingana na kilometero 141, isoko rya kijyambere n'amasoko mato 15. Mu bindi bishimira ni uko bavuye ku kwinjiza imisoro y'imbere yavuye kuri miliyari 1,6 Frw ikagera kuri miliyari 4 Frw muri iyi myaka itanu.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko nubwo hari byinshi byakozwe, hari n'indi mishinga ine bifuza ko abazabasimbura bakorera ubuvugizi bwisumbuyeho kugira ngo ishyirwe mu bikorwa kuko yafasha aka Karere gutera imbere.
Yagize ati 'Hari ikibazo cy'amazi make mu Karere ka Rwamagana, iki ni ikibazo cy'ingutu nubwo uruganda rwa Karenge rugiye kuzura ruzagira ibyo rukemuraho ariko ntibizagera 100%, ariko nibura amazi azajya aboneka neza. Ubu twayabonaga rimwe mu byumweru bibiri hano mu Mujyi, nibura icyo gihe tuzajya tuyabona nka gatatu mu cyumweru ariko twifuza ko yazajya aboneka buri munsi kuko ubuzima bw'abaturage ni amazi.''
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko icya kabiri ari umuhanda wa kaburimbo Rwamagana-Zaza uzanahuzwa n'ikibuga cy'indege cya Bugesera ungana n'ibilometero 26, uwo ngo ukaba ukenewe cyane kuko hari ubuhahirane n'Akarere ka Ngoma ku buryo ushyizwemo kaburimbo wakoroshya cyane imigenderanire myiza.
Ati 'Hari n'umuhanda wa kaburimbo wa Rugende-Karenge ureshya na kilometero 26, uwo na wo wafasha abaturage ba Muyumbu, Nyakariro na Karenge ukagera no ku kiyaga cya Mugesera ahatangiye kubakwa amahoteli n'ibikorwa by'ubukerarugendo, uwo na wo watuma ubukungu buzamuka. Ubu ubuvugizi burakomeje muri RTDA.''
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje avuga ko icya kane ari ukurangiza kubaka Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Mwulire. Yavuze ko hari aho rugeze uyu munsi ariko ko rutaruzura. Ati 'Ubu Akarere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba ni ko kadafite Urwibutso rw'Akarere rwiza rukoze neza.''
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, ashima Inama Njyanama y'Akarere ka Rwamagana ku bikorwa byiza byinshi bakoze mu myaka itanu ishize, yavuze ko ahakenewe ubuvugizi bazafatanya mu kubukora kugira ngo iyo mishinga yihutishwe.


Leave a Reply