Ibi yabivugiye i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 20 Nzeri 2026 ku munsi Isi yose yizihijeho Umunsi wo gukora Isuku.
Uyu munsi mu Rwanda wizihirijwe i Nyabugogo aho abayobozi barimo Minisitiri Habimana, Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, abo mu nzego z'umutekano n'abandi bifatanyije n'abahakorera ubucuruzi mu muganda udasanzwe wo gukora isuku.
Muri uyu muganda, hakozwe ibikorwa binyuranye by'isuku birimo gusiga amarangi, gutoragura imyanda ijyanwa ahabugenewe, gukoropa n'ibindi ariko binajyana n'ubukangurambaga mu baturage bwo kwimakaza isuku.
Minisitiri Habimana yabwiye abaturage ko biteye ishema kuba barafatanyije na Leta kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse ko umusaruro ugaragarira mu kuba abantu basigaye bafite imbaraga zo gukora.
Gusa, yagaragaje ko hakiri abantu bahishe izi nzoga ahantu hatandukanye kandi bari gutuma intego yo kuzirandura burundu idahita igerwaho.
Ati 'Hari abantu tugenda tubona babihishe ahari bakeka ko hari igihe tuzageraho tukadohoka. Bamwe bagiye bazihisha munsi y'ibitanda ariko ntabwo tuzadohoka mugende mubabwire ni ba hari abo muzi babizane na byo tubimene nk'uko twamennye ibindi bahindure akazi.'
Aha yagaragaje ko abazijyanira izo nzoga ko nta kibazo bazagira ariko ko uwo bazajya basanga yarazihishe azajya abihanirwa n'amategeko ku bwo gukomeza guhishira ibintu byangiza ubuzima.
Ku bijyanye n'isuku Minisitiri Habimana yavuze ko nyuma yo gukuraho ibinyobwa bitujuje ubuziranenge hagamijwe ubuzima bwiza, bigomba no kujyana no gukora isuku kuko na yo ari ingenzi cyane mu buzima.
Yagaragaje ko nta muntu ukwiye gukerensa ibyo gukora isuku aho abantu bakorera cyane cyane ahakorerwa ubucuruzi by'umwihariko kuko hari aho byagaragaye ko imyanda yo mu bwiherero yagiye icungwa nabi bikagira ingaruka nyinshi ku buzima.
Ati 'Kurekura amazi yo mu bwiherero ikamenwa muri za ruhurura kirazira kandi bihanirwa n'amategeko. Hari inzu zakorewe ubugenzuzi mu minsi ishize zimwe zirafungwa ariko ntabwo twifuza ko bikomeza dushaka ko inzu zose ziba zifite ibikoresho by'isuku.'
Meya Dusengiyumva yasabye abaturage by'umwihariko abatuye i Kigali ko ari umujyi ufite intumbero yo kuba ku rwego mpuzamahanga kandi ko ibyo bitagenda neza harimo umwanda unyuranye ndetse ko abatabyumva batazihanganirwa.











Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuburo-ukomeye-ku-bakomeje-guhisha-inzoga-z-ibyuma
Leave a Reply