U Rwanda rwaje ku mwanya wa gatandatu mu bihugu byo muri Afurika y'Iburasirazuba byabonye abatowe benshi muri iyi gahunda.
Kenya yo ifite abantu 3.949, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yagize 2.210, Uganda igira 1.513, u Burundi bugira abantu 1.616 na ho Somalia yagize abantu 1.554.
Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Department of State) yatangaje ko Ikigo cya Kentucky Consular Center kiri i Williamsburg muri Leta ya Kentucky, cyarangije gutoranya no kumenyesha abemerewe gukomeza inzira yo gusaba Visa yo gutura muri Amerika.
Muri Afurika y'Iburasirazuba, abantu 12.570 baturutse mu bihugu umunani ni bo batowe muri iyi gahunda.
Gahunda ya Diversity Visa, izwi cyane nka Green Card Lottery, iha amahirwe abaturage b'ibihugu bifite umubare muto w'abimukira muri Amerika kubona Visa ibemerera kuba burundu muri icyo gihugu.
Iyi gahunda iha abantu barenga ibihumbi 55 buri mwaka uburenganzira bwo gutura bya burundu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Abemerewe batoranyijwe hifashishijwe ikoranabuhanga mu bantu 20.822.624 bujuje ibisabwa, bari biyandikishije mu gihe cy'iminsi 37, kuva ku wa 2 Ukwakira kugeza ku wa 7 Ugushyingo 2024.
Abahawe amahirwe muri iyi gahunda bagera ku 129.516 barimo abatoranyijwe ubwabo, abo bashakanye ndetse n'abana babo, bazakomeza inzira yo gusaba visa yo kwimukira muri Amerika burundu.
Amerika itanga visa muri iyi gahunda hakurikijwe uturere dutandatu tw'isi, ndetse igashyiraho umubare ntarengwa aho abaturage b'igihugu kimwe batagomba guhabwa visa zirenga 7% by'umubare wose utangwa buri mwaka.
Abatoranyijwe baturutse mu bihugu byemerewe kwitabira iyi gahunda. Nigeria ntiyashyizwe muri DV-2026 kubera ko imaze igihe ifite umubare munini w'abimukira bajya muri Amerika, bityo ikaba itujuje ibisabwa byo kwitabira iyi gahunda.
Ubu buryo bwo kwinjiza abanyamahanga mu gihugu si gahunda ya vuba muri Amerika kuko yatangiye gutekerezwaho mu 1940 mu gihe cy'Intambara ya Kabiri y'Isi, icyo gihe yitwaga 'Alien Registration Receipt Card'.
Ni gahunda ikomeje kuba imwe mu nzira Abanyafurika bakoresha bashaka kubona amahirwe yo gutura no gukorera muri Amerika, nubwo umubare wa visa zitangwa uba muto ugereranyije n'umubare munini w'abayisaba buri mwaka.

Leave a Reply