Ibihe bikomeye Edith Nibakwe wa RBA yanyuzemo nyuma yo gutandukana n'umugabo – #rwanda #RwOT

Written by

in

Yabivuze ku wa 18 Nzeri 2026, mu muhango wo kumurika igitabo 'The Comeback' cyanditswe na Umuhoza Barbara.

Nibakwe yagaragaje ko ubwo yatandukanaga n'umugabo we, ikintu cya mbere cyamugoye ari ukwiyumvisha ko abuze umuryango.

Ati 'Ikintu kiba gikomeye buriya umutungo uza ku mwanya wa kabiri cyangwa uwa gatatu keretse abantu bashatse kubera imitungo. Njyewe ikintu cyankubise cyane ni ugutakaza icyo kintu kitwa urugo, noneho nkiri muto.'

'Ikindi ni sosiyete uburyo ikwakira kuko na babandi bakwegereye n'abavandimwe bawe, kuko iyo ufite urugo umuryango uba utewe ishema nawe ariko urugendo rwo gutandukana buri wese aba atarakumva.'

Yagaragaje ko akimara gutandukana n'umugabo we byamugoye kubyakira ku buryo yabanje kujya abeshya ko bakiri kumwe nyamara baratandukanye.

Ati 'Iyo watandukanye n'uwo mwashakanye biragorana cyane kugira ngo ubyakire. Njyewe nabaga nkihura n'umuntu nkamubwira ngo ndi umubyeyi w'abana batatu, umugabo wanjye akora ibi, mbese nkabeshya.'

'Natandukanye na we 2014, nabyemeye 2022. Ni bwo nabivuze kandi ukibivuga nabwo uba wumva hari nk'ikintu wiyambuye kuko mu muco Nyarwanda ntabwo ushyira hanze ubizima bwawe.'

Icyo gihe yabivuze ari mu kiganiro atabyiteguye, ibyatumye yumva yakwihisha abantu ndetse ariko nyuma yabonye ko byamufashije kwiyakira, yumva ko ubuzima bugomba gukomeza.

Nibakwe agaragaza ko mu gutandukana n'uwo bashakanye ikintu yashyizemo imbaraga ari kumva ko we n'uwo bari barashakanye atari abanzi, ahubwo ko bashyira ibibazo byabo ku ruhande bagashyira imbere inyungu z'abana.

Ati 'Amahirwe nagize njye abana bari bakiri bato, iyo abana ari bato nta bintu byinshi bakubaza. Ariko nahisemo inzira imwe ndavuga nti uyu muntu ntabwo twumvikanye mu mibanire ariko ntabwo ari umwanzi wanjye. Ari nacyo nkangurira abantu: Niba wahuye n'umuntu ntimuhuze mugatandukana, ntabwo ari umwanzi wawe, ntabwo ari umwanzi w'abana bawe.'

'Ababyeyi benshi dukunda kugira icyo kintu tugafata abana tukabahindura abanzi ba se cyangwa ba nyina, ugasanga turimo turabatera ibikomere. Ukazisanga umwana akuze agiye mu biyobyabwenge kubera ko yumva hari ikintu yatakaje gikomeye.'

Yagaragaje ko kimwe mu bintu yumva byari kuba byaramufashije mbere yo gushaka, ari kubanza kugira ubumenyi ku bijyanye n'urugo mbere y'uko arugeramo.

Ati 'Iyo ngira umwanya wo kwiga urugo mbere y'uko rwinjiramo kuko ni na yo makosa dukora. Urakura ukumva ko igihe cyo gushaka kigeze. Waragiye wiga itangazamakuru ujya kumuba wanabikoreye n'ikizami, ariko urugo nta hantu warwize.'

'Igihe kiragera gusa ukabona urangije kwiga, igitutu cy'ababyeyi, inshuti zawe zose ziri gushaka, ugahura n'umusore yinjiza 500, umukobwa yinjiza 300, nituyahuza araba 800 inzu izavamo tuzahaha bikunde mugashinga urugo gutyo. Ariko mukwiye gushinga urugo muzi icyo ari cyo.'

Yasabye abatarashaka kwiga urugo mbere yo kurujyamo, ndetse n'abashakanye bumva bagiye gutandukana kubanza bakicara bakareba ko uwo mwanzuro ari wo ukwiye, bagashaka ubufasha, ababagira inama, byakwanga burundu bakaganira ku buryo bazarerana abo babyaranye aho kuba abanzi.

Umunyamakuru Edith Nibakwe yagaragaje urugendo rutoroshye yanyuzemo nyuma yo gutandukana n’uwo bashakanye


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/edith-nibakwe-yavuze-ku-bihe-bitoroshye-yanyuzemo-nyuma-yo-gutandukana-n

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *