Uyu mubiri wabonetse mu masaha ya saa Munani z'amanywa, ku wa 19 Nzeri 2026 ubwo abakozi bari gusiza ikibanza ahari kubakwa inyubako z'ababikira hafi ya Paruwasi Katedrali ya Cyangugu.
Abakozi bakorera muri icyo kibanza batunguwe no kubona umubiri uzingiye mu kiringiti. Bahise batanga amakuru ku nzego z'umutekano n'ubuyobozi kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane inkomoko yawo.
Umuyobozi w'Umurenge wa Kamembe, Rwango Jean de Dieu yavuze ko ibimenyetso byabonetse bituma bakeka ko uyu mubiri ushobora kuba ari uwishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera ko icyo kibanza cyigeze gukoreshwa mu gushyinguramo Abatutsi bari baguye muri Stade y'Akarere ka Rusizi,
Ati 'Ntidushidikanya uyu mubiri ni uwuwazize Jenoside kuko hari indi mibiri yavanywe hano ijyanwa gushyingurwa ku rwibutso rw'akarere ka Rusizi mucyubahiro rero ntabwo dushidikanya ko uyu ushonbora kuba warahasigaye mugihe indi yimurwaga.'
Gitifu Rwango yavuze ko biteze ko hashobora kuboneka n'inzi mibiri muri iki kibanza.
Yagize ati 'Birashoboka cyane kuko aha hari imirima yahingwaga, rero ubwo bari bari kuhasiza ikibanza hagaragaye uyu wenda mu gihe cyo gucukura bubaka hashobora no kuboneka indi rero twizera ko bishoboka kuhabona indi mibiri.'
Ubuyobozi buvuga Mu bimenyetso byagaragaye harimo ikiringiti cyari kizengurutse uyu mubiri, bikekwa ko gishobora kuba ari mu byakoreshwaga muri icyo gihe.
Kugeza ubu, uyu mubiri wabitswe ku biro by'Akagari ka Cyangugu mu gihe hategerejwe ko hakorwa ibizakenerwa kugira ngo hamenyekane inkomoko yawo ndetse n'uwaba ari we, mbere y'uko ushyingurwa mu cyubahiro.
Ubuyobozi burashishikariza abantu bataramenya aho ababo bajugunywe cyangwa bashyinguwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kugana aho uyu mubiri ubitswe, bakareba niba imyenda yabonetse ishobora gufasha mu kumenya uwo ari uw'umuntu wabo.
Ubuyobozi kandi bwashimiye abakozi babonye uyu mubiri bagatanga amakuru ku gihe, busaba abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe cyose babonye ibimenyetso bishobora gufasha mu kumenya ahagiye hagashyingurwa abantu mu gihe cya Jenoside.

Leave a Reply