Ibi yabivugiye mu muganda w'urubyiruko, wahujwe n'ubukangurambaga bugamije kubakangurira kwirinda ibiyobyabwenge.
Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko ikibazo cy'ibyuma cyari kimaze gufata intera ikomeye, ku buryo ingano yabyo yari yararenze n'umubare w'abaturage batuye igihugu.
Ati 'Kuva iyi gahunda yatangira, hari litiro miliyoni 20 z'ibyuma, izipfundikiye, izidapfundikiye, zose zigamije kudunda ubwonko bw'abana b'Abanyarwanda…Litiro z'ibyuma zabaga mu Rwanda zarutaga umubare w'abaturage barutuye. Buri wese yari afite litiro n'agahinja kari gafite litiro y'icyuma. None se icyo gihugu cyari kuzagana he? Ni yo mpamvu twahisemo kuvana ho icyo kibazo.'
Yavuze ko kuva gahunda yo kubica yatangira, hamaze gufatwa litiro miliyoni 20, ariko ko hari izindi zikiri mu ngo z'abaturage.
Ati 'Mudufashe, mubwire abaturage bakibibitse mu nzu ngo bazane ibyo byuma ku neza kuko ababishinzwe nibabisangana bazahanwa kuko azaba ari uguhisha ibiyobyabwenge.'
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda, IGP Felix Namuhoranye na we yasabye abaturage kudasubira ku byuma, avuga ko ingaruka zabyo zishobora gukomeza kugaragara.
Ati 'Muzadufashe rero ntimuzabisubireho kuko byangiza ubwonko, ntibyubaka, byangiza u Rwanda rw'ejo.'
Imibare igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, abarenga 500 bari bamaze kugana amavuriro nyuma yo kunywa izo nzoga, naho abarenga 50 bakaba barapfuye. Yongeyeho ko hafi 100 bahumye burundu, mu gihe abandi bagize ibibazo by'ubwonko, umwijima n'izindi ngingo.


Leave a Reply