UNICEF imaze gushora asaga miliyari 23 Frw muri ECDs mu Rwanda – #rwanda #RwOT

Written by

in

Byatangajwe n'Umuyobozi wungirije ushinzwe Porogaramu muri UNICEF mu Rwanda, Dominic Muntanga, mu kiganiro UNICEF Rwanda yagiranye n'itangazamakuru ku wa 18 Nzeri 2026 kigaruka ku ruhare rw'ubufatanye na Leta y'u Rwanda, mu myaka 40 UNICEF imaze ikorera mu Rwanda.

Muntanga yagaragaje ko UNICEF yashyize amafaranga muri Porogaramu ya ECDs, kuko gushora mu mwana muto agahabwa iby'ibanze nkenerwa mu mikurire ye myiza, ari bumwe mu buryo bwo kumuha uburenganzira bwe bwuzuye.

Ati ''Mu byo UNICEF yakoze mu binyacumi bike bishize, ni uko twashoye asaga miliyoni 16$ zikaba intandaro yo kubona izigera kuri miliyoni zisaga 150$. […] Iyo abana batabayeho, aba ari nta hazaza h'igihugu.''

Ubwitabire muri ECDs bwageze kuri 200%, aho nk'abana bazoherezwamo bavuye kuri 297.021 mu 2020, bagera ku bana 1.165.384 mu 2025.

UNICEF Rwanda kandi yishimira ko impfu z'abana bari munsi y'imyaka itanu zagabanyutse ku kigero cya 80% aho zavuye ku mfu 175.6 mu bana 1000 mu 1992, zigera kuri 36 mu bana 1000 kugeza magingo aya.

Igwingira ry'abana ryavuye kuri 48% mu 2000, rigera kuri 27%. Ubwitabire bw'abana mu mashuri abanza bwageze kuri 93%, buvuye kuri 47,5% bwariho mu 1992.

Hari gahunda kandi yo gufasha urubyiruko miliyoni 1,1 rwacikirije amashuri, rugafashwa kwiga ibirimo imyuga n'andi masomo y'ubumenyingiro binyuze muri Porogaramu yiswe 'RISE'.

Guhera mu 2012 kandi, 90% by'abana babaga mu bigo by'imfubyi bafashijwe kubona imiryango ibarera, yaba iyabo bahuje amaraso cyangwa se indi yemeye kubabera ba 'Malayika Murinzi'.

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Lieke Van de Wiel, yavuze ko inshingano zari zihari zo kurinda umwana mu ntangiro z'imyaka 40 ishize mu Rwanda zitandukanye n'iz'ubu, kuko mbere hibandwaga ku gushyira umwana mu muryango utekanye hitabwa nko ku bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati ''Kurinda umwana, mu myaka 40 ishize, mu gihe kibabaje cya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, bitandukanye n'ibyo turi guhangana na byo mu kwita ku mwana mu gihe cya none. […] turi kuvuga ku mutekano w'abana ku mbuga nkoranyambaga. ''

UNICEF yagaragaje ko kandi iri gukorana n'inzego zitandukanye mu gukurikirana abana bato bisanga bakoze ibyaha bihanwa n'amategeko byanabageza ku gufungwa, kugira ngo n'uwo bibayeho, muri urwo rugendo aherekezwe nk'umwana ntafatwe nk'umuntu mukuru, mu kumurinda ko ibiri kumubaho byazakomeza kumugiraho ingaruka mbi zangiza ubuzima bwe bwose.

Umuyobozi wa UNICEF mu Rwanda, Lieke Van de Wiel, yavuze ko hakenewe ubufatanye mu kurinda abana ku mbuga nkoranyambaga

Umuyobozi wungirije ushinzwe Porogaramu muri UNICEF mu Rwanda, Dominic Muntanga, yavuze ko imaze gushora miliyoni 16$ muri ECDs mu Rwanda

Haganiriwe ku ruhare rwa UNICEF mu myaka 40 imaze ikorera mu Rwanda


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/unicef-imaze-gushora-asaga-miliyari-23-frw-muri-ecds-mu-rwanda

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *