Kamonyi/2021-2026: Bishimiye Urugendo rw'imyaka 5 ku buyobozi bw'Akarere bamurika ibyagezweho #rwanda #RwOT

Written by

in

Abagize Nyobozi y'Akarere ka Kamonyi kimwe n'abandi bagize inama Njyanama y'aka Karere, kuri uyu wa 18 Nzeri 2026 bakoze igikorwa cy'Imurikabikorwa ry'ibyagezweho muri manda y'Imyaka 5 bamaze mu nshingano. Bishimiye ibyagezweho, bagaragaza bamwe mu bafatanyabikorwa n'ibikorwa byabo, ariko kandi bishimira ko mu rugendo rwabo hari impinduka nziza mu byakozwe hagamijwe ko imibereho y'Umunyakamonyi irushaho kuba myiza.

Nyoni Lambert, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Kamonyi yabwiye abitabiriye imurikabikorwa ry'ibyagezweho ko bishimira Imikorere n'imikoranire yabaranze nk'abagize Inama njyanama y'Akarere bose, ashima kandi ubufatanye n'izindi nzego zababaye hafi mu rugendo rw'iyi myaka 5 ariko kandi n'uruhare rw'abaturage.

Yagize kandi ati' Turishimira ko nta wigeze agawa cyangwa ngo asezererwe muri manda hagati kubera impamvu z'imyitwarire mibi. Nk'Abajyanama, Ijisho ryacu nti rihuga kandi ibikorwa byacu mu karere nti bigira Umupaka'. Akomeza avuga ko nubwo basoje Manda batorewe ariko badasoje kuba Abajyanama mu gutanga Inama n'ibitekerezo ku cyatuma Imibereho y'umuturage irushaho kuba myiza.

Nyoni Lambert, avuga ko nubwo bishimira ibyagezweho ariko kandi ngo hari n'aho bagiye baganzwa nti babashe kugera ku byo bifuzaga. Yatanze urugero avuga ku myubakire y'akajagari yabarushije imbaraga, ko ndetse bibatera ipfunwe kuko ngo ibyo bibera mu marembo y'umurwa mukuru. Yagarutse ku ntego yo kugira Kamonyi Isukuye, avuga ko nayo itagezweho bikwiye, avuga ko hari n'ibindi bitagenze neza ariko ko uwinenga atavuga byose.

Meya Dr Nahayo Sylvere ashyikirizwa Icyemezo cy'Ishimwe.

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo yashimye ubufatanye bw'inzego zitandukanye zirimo n'abikorera ariko kandi by'umwihariko Abagize inama njyanama y'Akarere mu gutuma ibyo bishimira uyu munsi byarakozwe kandi neza.

Ati' Ibyakozwe, byakozwe biturutse ku ngengo y'Imari y'Akarere ariko hari n'ibindi twakoze dufatanije n'abafatanyabikorwa. Ababigizemo uruhare ni benshi ariko ku Isonga ni inama njyanama y'Akarere, ariko bikagera ku bafatanyabikorwa ndetse harimo n'umuturage. Turishimira ibyo twagezeho dufatanije twese'.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi ari nawe mushyitsi mukuru yashimye abagize inama Njyanama y'Akarere ka kamonyi ku byo bagezeho bafatanije ariko kandi anashimira abanyakamonyi, avuga ko abo baturage iyo batahaba nta kiba cyarakozwe.

Yagize kandi ati' Inama Njyanama ntabwo yakoze yonyine, yakoranye na Komite nyobozi y'Akarere nubwo ari abajyanama ku buryo bwa buri munsi. Yakoranye n'abakozi b'akarere bose kuva ku rwego rw'Akarere kugera ku kagari, Imiryango itandukanye, Abafatanyabikorwa ariko cyane cyane Abaturage. Iterambere ntabwo rishoboka umuntu ari wenyine, iyo mudakorera hamwe ntabwo ibyo mwatugaragarije byari kuba byaragezweho'.

Yakomeje avuga ko nk'Intara, muri iyi myaka 5 babonye impinduka zigaragara muri Kamonyi, aho Inganda ziyongereye, hatunganywa Site z'imiturire, Hubakwa ibikorwa remezo bitandukanye byo gufasha abaturage kandi mu bice byose bigize Akarere, yaba Imihanda, Amashanyarazi Amazi n'Ibindi.

Guverineri Kayitesi, avuga ko nubwo Manda irimo kugana ku musozo, ariko ngo mu buryo bw'Imikorere iyo bavuga gusoza Manda ntabwo haba havugwa abantu kuko bo badahagaragara gukora no gutanga Umusanzu mu iterambere ry'Igihugu aho baba bari hose.

Ati' Yaba abazagaruka muri Manda zizakurikira cyangwa se abatazanagaruka muri aka karere ku mpamvu zanyu, muzakomeza kuba Abajyanama mu iterambere ry'Igihugu aho mwaba muri hose, yaba hano Kamonyi cyangwa se aho umuntu ari hose kuko ntawe ujya ahagarika gukorera igihugu'.

Visi Meya, Uzziel Niyongira atambagiza abitabiriye Imurikabikorwa, asobanura buri kimwe mu byazanywe ku murikwa n'Abafatanyabikorwa, n'aho ibyo bamurika bikorerwa muri Kamonyi.

Guverineri Kayitesi, yakomeje avuga ko ibyagaragajwe bigaragaza ko gukora byinshi bishoboka, ko ari urugero rwiza, ko gusa hasabwa gusigasira ibyo ababanjije bagezeho ariko kandi no kongera cyane urugero rw'ibikorwa hagamijwe kugera kure heza hashoboka.

Muri iri murikabikorwa ry'Ibyagezweho, byagaragaye ko nko mu buhinzi ibipimo byariho mbere y'uko iyi Njyanama itorwa, muri iyi myaka itanu bamaze ku buyobozi ibipimo byarazamutse ndetse hamwe birenga 100%. Inganda basanze ari 14 ubu ni 33, bivuze ko ku ngoma yabo haje izindi nganda 19 zikora ibikorwa bitandukanye.

Niba Igitoki cy'ibi biro cyera hamwe, ahandi byabuzwa n'iki mu gihe habaye kwigiranaho.

Urugero rwa hafi ku bipimo byagaragajwe mu buhinzi ari nabwo bufatiye runini Abaturage ni nk'aho ku gihingwa cya Kawa, hagaragajwe ko ihingwa kuri Hegitali 1,844. Umusaruro wayo ku mwaka ubu ni Toni 824, mbere wari Toni 628 ku mwaka.

Inanasi zihingwa kuri Hegitali 278, Umusaruro wazo ku mwaka ungana na Toni 5,282, uvuye kuri Toni 4,726 ku mwaka. Imyembe ihingwa ku buso bwa Hegitali 12, Umusaruro ni Toni 3 kuri Hegitali, Umusaruro ku mwaka ubu ni Toni 156 ku mwaka, uvuye kuri Toni 100 ku mwaka.

Avoka zera kuri Hegitali imwe zingana na Toni 15. Umusaruro ku mwaka ungana na Toni 2,280, Uvuye kuri Toni 1,850 ku mwaka. Imboga, Umusaruro wose ku mwaka ni Toni 22,775, Uvuye kuri 17,309 ku mwaka. Ibishyimbo, bihingwa kuri Hegitali 22,595. Umusaruro uboneka ni Toni 1,2 kuri Hegitali. Umusaruro ku mwaka ni Toni 22,114. Ku kijyanye n'imyumbati, hahinzwe cyangwa se hatewe ingeri zingana n'ibihumbi 225, haterwa kandi ingeri z'ibijumba zisaga miliyoni.

Aho igiti kimwe cy'Umwumbati cyera ibiro 47.

Soya haboneka Toni 1,3 kuri Hegital, byavuye kuri Toni 0,9 kuri Hegitali. Umusaruro ku mwaka ungana na Toni 832, uvuye kuri Toni 576 ku mwaka. Umuceri Uhingwa ku buso bwa 1,126 mu karere. Umusaruro ni Toni 6,6 kuri Hegitali, mbere zari Toni 6 gusa. Umusaruro wose ku mwaka ni Toni 7,431 ku mwaka, Uvuye kuri Toni 6,756 ku mwaka.

Akarere ka Kamonyi, kagizwe n'Imidugudu 317, Utugari 59, Imirenge 12, Ubuso Bungana na Kilometero kare 655, Abaturage batuye Kamonyi ni ibihumbi 489,729, aho ubucucike ari 718 kuri Kilometero. Ubukene muri Kmonyi buri ku kigero cya 39,7% mu gihe Ubukene bukabije buri ku kigero cya 7,1%.

Théogène Munyaneza

The post Kamonyi/2021-2026: Bishimiye Urugendo rw'imyaka 5 ku buyobozi bw'Akarere bamurika ibyagezweho first appeared on Intyoza.

The post Kamonyi/2021-2026: Bishimiye Urugendo rw'imyaka 5 ku buyobozi bw'Akarere bamurika ibyagezweho appeared first on Intyoza.

Source : https://intyoza.com/2026/09/19/kamonyi-2021-2026-bishimiye-urugendo-rwimyaka-5-ku-buyobozi-bwakarere-bamurika-ibyagezweho/

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *