Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian Mbaya yavuze ko abakinnyi barimo Djingarey, Elie Mokono, Mohamed n’abandi batarimo kugaragara ndetse batakinnye umukino wa Sunrise FC bafite ibibazo by’imvune.
Ku wa Kane tariki ya 17 Nzeri 2026, Rayon Sports yakinaga umukino wayo wa mbere wa shampiyona na Sunrise FC aho amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Nyuma y’uyu mukino, Haringingo Francis yavuze ko ari umukino wabagoye kuko batabashije kuwutsinda nubwo babonye amahirwe menshi, gusa ngo ni umukino wa mbere wa shampiyona kandi buri gihe uba ugoye.
Ati 'Kutugora watugoye kuko ntitwabashije kuwutsinda. Ntekereza ko ari ibisanzwe, twabonye amahirwe menshi ntitwabasha kuyabyaza umusaruro ni nayo mpamvu umusaruro wagenze uku. Iyi ni shampiyona kandi umukino wa mbere wa shampiyona uhora ugoye, ntabwo dushoboye kuwutsinda ariko shampiyona iracyari ndende turacyasigaje imikino 29, nzi ko mu mikino itaha tuzaba tumeze neza.'
Benshi bagiye bibaza ku mahitamo yakoze yo gukinisha abakinnyi batatu bafite ubushobozi bwo kuba bakina umwanya umwe nka Tony Kitoga, Issa Djiguiba na Tambwe Ngongo Gloire, bose yari yababanjemo aho mu busanzwe bazwiho kuba bakina inyuma y’umwataka ibizwi nka nimero 10, gusa we si ko abibona.
Ati 'Abo bose nta n’umwe uhuje n’undi ibyo bakina, baratandukanye. Kandi kuvuga ngo bakina ku icumi iyo ni imibare, ni umubare ushyira ku muntu. Kuvuga ngo nabashyizemo batatu ni nk’uko wavuga ngo washyizemo ba nimero 9 batatu, biterwa n’uko bakina, ntekereza ko uko bakinnye bakinnye neza ni amahirwe gusa twabuze.'
Ese amahitamo ye yo mu busatirizi ni yo yakabaye akora?
Inshuro nyinshi ubusatirizi bwa Rayon Sports, umutoza Haringingo akunda kubanzamo Herman Kameni Junior, Atisso Kodjo na Iradukunda Elie Tatou ariko iyo urebye umusaruro wabo, ntabwo barimo gutsinda ibitego uko bikwiye kandi nyamara baba baremye uburyo bwisnhi bw’ibitego.
Kuri iki kibazo, Haringingo yagize ati 'Ntekereza ko ari ikibazo cy’igihe, ni igihe, icyiza ni uko turimo turarema uburyo bwo kugera ku izamu, ubu ni ugukora cyane. Sinavuga ko hari abari ku ntebe y’abasimbura cyangwa ababanjemo, bose ni abakinnyi ba Rayon Sports.'
'Iyo bitagenze neza hahora hari icyo kuvuga kandi ni byo nanjye ndabibona, tugiye gukora ibishoboka byose turebe ko abo dufite bashobora kuduha umusaruro, bashobora kuduha ibyo dushaka, bidakunze tuzashaka andi mahitamo.'
Haringingo Francis yavuze ko abakinnyi nka Nshimiyimana Emmanuel Kabange usanzwe ari kapiteni w’iyi kipe, Ibrahim Djingarey, Elie Mokono na Mohamed Ouattara impamvu batabonetse ari ikibazo cy’imvune.
Ati 'Nk’uko ubavuze ni abakinnyi benshi kandi bari kugira icyo badufasha kinini ni abakinnyi bataramera neza bari mu mvune ni yo mpamvu mutabashije kubabona.'
Ntiyaba yarashyize imbaraga mu kwitegura amakipe yo hanze y’u Rwanda ariko mu Rwanda akibagirwa
Rayon Sports ni ikipe yagaragaje imbaraga nyinshi mu kwitegura umwaka w’imikino wa 2026-27, aho yahereye kuri CECAFA Kagame Cup iyitwara, muri CAF Confederation Cup isezerera Panthère du Ndé yo muri Cameroun gusa imikino ibiri imaze gukina n’amakipe yo mu Rwanda ntabwo yabashije kuyitsinda.
Harimo Police FC yayisezereye muri Super Cup ndetse na Sunrise FC baraye banganyije muri shampiyona igitego kimwe kuri kimwe.
Kuri iyi ngingo yo kuba yarashyize imbaraga mu kwitegura amakipe yo hanze cyane yagize ati 'Ntekereza ko ikipe ari ikipe. Ni uko tutarabona amahirwe gusa urebye uko tuba twakinnye, amahirwe turema na none murebye abakinnyi dufite kuri shampiyona yo mu Rwanda ni bashya, rimwe na rimwe hari igihe bibwira ko ibintu byoroshye bagasanga ahubwo birakomeye.'
'Turimo turakora, amahirwe tubona ntituyabyeza umusaruro ubutaha nizera ko tuzayabyaza umusaruro nk’uko ubivuze iyi ni shampiyona, sinavuga ngo ni Police FC gusa kuko hari indi mikino tutashoboye gutsinda, ni mu busatirizi gusa tugomba kongeramo imbaraga kugira ngo dushobore kubyaza umusaruro amahirwe tubona.'
Haringingo kandi yagarutse ku bakinnyi babatu buri kipe isabwa kuba ifite ku rupapuro rw’umukino batarengeje imyaka 21 aho avuga ko bitamubangamiye kuko n’andi makipe aba abafite.
Ati 'Sinavuga ngo birabangamye kuko uko tuba tubafite ni nako n’abandi baba babafite, rero ni ukumenya uburyo bazakoreshwa, ni ibisanzwe kubera ko ari iby’amakipe yose mvuze ngo birambangamiye n’abandi byaba ari uko ariko kuri njye ntekereza ko dufite abakinnyi bakiri bato bashobora gukina kandi berekanye ko bafite ubushobozi.'
Ubu shampiyona yabaye ihagaze kubera amakipe y’ibihugu, yavuze ko bagiye gufata akaruhuko gato ubundi bakajya bagusubukura imyitozo bakanashaka imikino ya gicuti kugira ngo abakinnyi batabonye umwanya wo gukina bakine.
Source : http://isimbi.rw/amahitamo-y-abakinnyi-akora-ikibazo-cya-elidinho-djingarey-kwibanda-ku-makipe.html
Leave a Reply