Iyi gahunda iri mu cyerekezo kigari cya RwandAir cyo kongera ingendo ndende, cyane cyane izerekeza mu Burayi no muri Aziya no kurushaho kugira Kigali ihuriro ry'ingendo rihuza imijyi yo muri Afurika n'amasoko mpuzamahanga.
Umuyobozi Mukuru w'agateganyo ushinzwe Ubucuruzi muri RwandAir, Reuben Mbonye, yabwiye Aviation Week ko u Burayi n'Uburasirazuba bwa Aziya biri mu bice by'ingenzi iyi sosiyete iri kurebaho mu kwagura ibikorwa byayo, nubwo itaratangaza ku mugaragaro aho ingendo nshya zizatangirira.
Muri iyo gahunda, Frankfurt iri gusuzumwa nk'umujyi mushya RwandAir ishobora gutangirizamo ingendo mu Budage, mu gihe Mumbai na Guangzhou zo ziri mu mijyi ishobora gusubizwamo ingendo zari zarahagaritswe.
Kugeza ubu, RwandAir isanzwe ikorera ingendo ndende mu mijyi irimo Londres, Paris, Brussels, Dubai na Doha, ku ruhande rumwe, ikanagira ingendo mu Burasirazuba, Hagati, Uburengerazuba n'Amajyepfo bya Afurika.

Airbus A330 eshanu mu mugongo w'iyi gahunda
Kimwe mu by'ingenzi bizafasha RwandAir gushyira mu bikorwa iyi gahunda ni indege eshanu za Airbus A330-200 iri kongera mu mato yayo.
Indege ya mbere muri izo eshanu yakiriwe muri Kanama 2026, izindi enye zikazagenda zinjira mu bikorwa buhoro buhoro. Zose zizakoreshwa binyuze mu masezerano yo kuzikodesha.
Bitewe n'imiterere yazo, izi ndege zishobora gutwara abagenzi bari hagati ya 220 na 270.
Iya mbere yamaze gutangira ingendo z'ubucuruzi ifite imyanya 226, kandi iri gukoreshwa cyane mu kongera ubushobozi bwa RwandAir ku ngendo zo mu Burayi, zirimo kongera inshuro z'ingendo zerekeza i Paris n'i Bruxelles.
Kuba RwandAir iri kongera indege zo mu bwoko bwa A330 bifite uburemere bwihariye kuko izi ari indege zagenewe ingendo ndende kandi zishobora gutwara abagenzi benshi, bikayiha amahirwe yo kongera inshuro z'ingendo ku masoko isanzwe ikoreramo no gufungura andi mashya.
Indege nyinshi kandi zizayiha uburyo bwo guhindura gahunda z'ingendo mu buryo bworoshye no kunoza uburyo abagenzi baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika bahuza ingendo banyuze i Kigali, mbere yo gukomeza berekeza mu Burayi, Aziya cyangwa ahandi.
Gahunda ya RwandAir ntirangirira kuri Airbus A330 eshanu gusa. Mbonye yavuze ko iyi sosiyete ishaka gukuba hafi kabiri umubare w'indege ifite mu gihe cy'imyaka itanu iri imbere.
Uku kwaguka kugomba no kujyana no kwiyongera gukomeye k'umubare w'abagenzi.
Mu mwaka wa 2023/2024, RwandAir yatwaye abagenzi barenga gato miliyoni imwe. Intego yayo ni uko mu mwaka wa 2028/2029 izaba itwara abagenzi barenga miliyoni 2,1 buri mwaka, bivuze ko izarenza inshuro ebyiri uwo mubare mu myaka mike.
Iyo mibare igaragaza ko RwandAir idashaka gusa kongera aho igera, ahubwo ishaka no kongera cyane ubushobozi bwayo bwo gutwara abagenzi no kugira uruhare runini ku isoko ry'ingendo zo mu kirere muri Afurika.
Uku kwaguka kwa RwandAir kugendana n'umushinga mugari w'u Rwanda wo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Bugesera.
Iki kibuga gifite agaciro kagera kuri miliyari 2$, kiri kubakwa ku bufatanye na Qatar Airways ifitemo imigabane 60%.
Icyiciro cya mbere giteganyijwe kurangira mu 2028, kikazaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni zirindwi ku mwaka.
Mu cyiciro gikurikira, giteganyijwe ahagana mu 2032, ubushobozi bwacyo buzikuba kabiri bugere ku bagenzi miliyoni 14 buri mwaka.
Ibi bizaha u Rwanda umwanya munini wo kongera ingendo mpuzamahanga ugereranyije n'ubushobozi bw'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali gisanzwe gikoreshwa.
Nubwo RwandAir iri gutegura kwaguka, iyi gahunda ije mu gihe sosiyete z'indege muri Afurika zihanganye n'izamuka ry'ikiguzi cy'ibikorwa.
Mbonye yavuze ko izamuka ry'ibiciro bya lisansi ryongereye ikiguzi cy'ibyo RwandAir ikoresha, bigatuma ivugurura ibiciro by'ingendo.
Muri rusange, sosiyete z'indege muri Afurika zihura n'ibibazo birimo ibiciro bya lisansi biri hejuru, imisoro, amafaranga yishyurwa ku bibuga by'indege ndetse n'imbogamizi zo kugera ku masoko amwe, ibintu bigira uruhare mu gutuma ingendo zo mu kirere ku mugabane zihenze.
Leave a Reply