U Rwanda rwohereje toni 70 za avoka muri UAE mu munsi umwe – #rwanda #RwOT

Written by

in

Izi avoka zoherejwe ku wa 17 Nzeri 2026, zijyanwa n'indege. Ni umusaruro waturutse mu bahinzi barenga 1000 biganjemo abagore, dore ko bagize 70% y'abo bahinzi.

Ni isoko ryabonetse binyuze muri gahunda ya Value-Added Initiative to Boost Employment (VIBE) igamije guteza imbere ubuhinzi n'umurimo.

Iyi gahunda y'imyaka itanu yashyizweho na TradeMark Africa ku bufatanye na Mastercard Foundation, igamije gushakira urubyiruko, abagore, abafite ubumuga ndetse n'impunzi, imirimo kandi myiza.

Kugeza ubu, iyi gahunda imaze gufasha kohereza hanze ibicuruzwa bifite agaciro k'arenga miliyoni 9,7 z'Amadolari ndetse abarenga ibihumbi 32 babonye imirimo.

Umuyobozi Mukuru wa Kumwe Green Farms, Fred Rwigamba, yavuze ko ibi byose babikesha gukorera hamwe, gukorana n'abahinzi, kubahugura ndetse na gahunda ya VIBE yabafashije mu kugabanya ibyago biri mu gukora ubu bucuruzi.

Ati 'Iki ni ikimenyetso ko kohereza ibicuruzwa hanze bishoboka kandi bikubakirwa ku bahinzi bato. Intego yacu ni uguhindura iki gikorwa intangiriro y'ubucuruzi buhoraho, kongera amafaranga abahinzi babona no kubaha igihe cy'umusaruro cyizewe kurushaho.'

Umuyobozi wa TradeMark Africa Rwanda, Rosine Uwamariya, yavuze ko igikomeye muri iki gikorwa ari uko isoko mpuzamahanga ryagize uruhare mu gufasha abahinzi barenga 1000 ndetse no guha amahirwe y'akazi abakobwa bari mu nzego zitandukanye z'uruhererekane rwo kohereza ibicuruzwa hanze.

Ati 'VIBE igamije gufasha ibigo nka Kumwe Green Farms gukemura imbogamizi ziri hagati y'umusaruro, ubuziranenge ndetse no kubona amasoko. Kugira ngo avoka zo mu Rwanda zishobore guhangana ku isoko mpuzamahanga, hakorwa ibikorwa byinshi bigamije kubahiriza ibisabwa bijyanye n'ubuziranenge, guhorana umusaruro umeze kimwe, kumenya inkomoko y'umusaruro ndetse no kunoza uburyo bwo kuwugeza ku isoko.'

Ikigo gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi, NAEB, cyatangaje ko kuva ku wa 31 Kamama kugera ku wa 4 Nzeri ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byinjirije u Rwanda miliyoni 15,58 z'Amadolari ya Amerika, ahwanye na hafi miliyari 22 Frw.

U Rwanda rwohereje toni 70 za avoka muri UAE mu munsi umwe

Avoka zoherejwe zifunze neza mu makarito

Indege y’ubwikorezi ni yo yajyanye izi avoka


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwohereje-toni-70-za-avoka-muri-uae-mu-munsi-umwe

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *