Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda mu batarengeje imyaka 18 muri Handball, yanganyije na Libya ibitego 36-36.
Izi ngimbi z’u Rwanda zirimo kubarizwa muri Côte d’Ivoire aho zitabiriye Igikombe cya Afurika (Africa Men’s Youth Championship).
U Rwanda ruri mu itsinda C, ntabwo rwatangiye neza kuko rwatsinzwe na Maroc 33-26.
Ejo hashize ku wa Gatatu, rwagarukaga mu kibuga rukina na Libya, umukino utari woroshye ku mpande zombi aho amakipe yombi yari yegeranye kuva umukino utangiye kugeza urangiye.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ibitego 18-18 ni mu gihe umukino warangiye ari 36-36.
U Rwanda rwanganyije na Libya
Source : http://isimbi.rw/handball-u-rwanda-rwanganyije-na-libya.html
Leave a Reply