Abantu benshi batunguwe no kubona umukinnyi Seidu Yussif Dauda atari mu bakinnyi APR FC yaraye ikinishije kuri Marine FC, ni nyuma y’umukino mwiza yagize wa Les Aigles du Congo bayisezerera muri CAF Champions League.
Ejo hashize ku wa Gatatu, APR FC yakiraga Marine FC mu mukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona ariko ukaba uwa mbere wayo aho imikino ibiri ya mbere itayikinnye kuko yari mu mikino Nyafurika ya CAF Champions League.
Uyu mukino APR FC yatsinze 4-2, benshi batunguwe no kubona umunya-Ghana, Seidu Yussif Dauda ukina mu kibuga hagati atari mu bakinnyi bifashishijwe.
ISIMBI yamenye amakuru ko Dauda yagombaga no kubanza mu kibuga ahubwo Memel Dao watsinze igitego cya kabiri ari we utari gukina.
Umutoza Talib Abderrahman ngo yashakaga gukoresha mu kibuga hagati Ronald Ssekiganda, Seidu Yussif Dauda na Mamadou Traore kuko ari bo atekereza kuzakinisha ku mukino wa Zamalek muri Champions League, rero yashakaga ko batangira kumenyerana akareba uburyo bahuza.
Gusa ntibyaje kumukundira kuko ku munota wa nyuma Dauda yisanze atagomba gukina uyu mukino mu buryo bwatunguranye.
Bivugwa ngo ubwo barimo bitegura kuza ku kibuga, Dauda yanze kujya mu modoka y’ikipe (bus) ngo azane na bagenzi be, we ababwira ko agenda mu modoka ye.
Habaye ibiganiro baramwinginga aranga, abwirwa ko niba ari bukine agomba kujyana n’abandi ibyo kugenda mu modoka ye bwite bidakora, yababereye ibamba hahita hafatwa icyemezo cyo kumukura mu bakinnyi bari bukine na Marine FC ari nabwo Memel Dao yagarutsemo.
Source : http://isimbi.rw/dauda-wa-apr-fc-yanze-kujyana-n-abandi-mu-modoka-bituma-adakina-umukino-wa.html
Leave a Reply