Muri uru ruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatatu, Perezida Wadagni yasuye ibice bitandukanye by'uru rwibutso, asobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'urugendo u Rwanda rwanyuzemo rwiyubaka nyuma yayo.
Perezida Wadagni ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri, rugamije kurushaho gushimangira umubano n'ubufatanye hagati y'u Rwanda na Benin.
Kuri uyu wa 16 Nzeri 2026, yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, aho bagiranye ibiganiro byibanze ku kwagura ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.
U Rwanda na Benin bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi n'ishoramari, ikoranabuhanga, ubuhinzi, igenamigambi ry'imijyi, kunoza serivisi za Leta n'umutekano.
Mu 2023, ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Benin, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano 10 y'ubufatanye, arimo ajyanye no gukuraho gusoresha kabiri.
Perezida Wadagni w'imyaka 50 yatorewe kuyobora Benin ku wa 12 Mata 2026, abonye amajwi arenga 94%. Yarahiriye iyo nshingano ku wa 24 Gicurasi 2026, asimbura Patrice Talon wari usoje manda ebyiri yemererwaga n'Itegeko Nshinga.
Yatangiye manda y'imyaka irindwi nyuma y'imyaka 10 yari amaze ari Minisitiri w'Imari n'Ubukungu wa Benin. Si ubwa mbere Wadagni yari ageze mu Rwanda, kuko muri Nzeri 2023 yarusuye nk'intumwa yihariye y'uwari Perezida wa Benin, Patrice Talon.



Leave a Reply